Abakunzi b’imikino mu karere ka Nyagatare baravuga ko ibibuga bubakiwe
bizatuma bazamura impano zabo ariko bakifuza n’abatoza.
Mu karere ka Nyagatare hamaze kuzura ibibuga by’imikino irimo Basketball,
Volley ball na Tennis.
Ibi bibuga byubatse iruhande rwa Stade y’akarere ka Nyagatare yatangiye
gukinirwaho abakunzi b’umupira w’amaguru bakaba barayihimbye izina
Gorogota.
Umusore utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru avuga ko kuba
bamaze kubona ibibuga by’imikino bizabafasha kuzamura impano zabo, ikindi ariko ngo bizanarinda urubyiruko gukomeza kwishora mu biyobyabwenge kuko babonye aho bahugira.
Ariko nanone bifuza ko bahabwa abatoza cyane ku mikino itari imenyerewe
mu karere ka Nyagatare.
Ati “Turashima Perezida kuri ibi bikorwa, igisigaye badushakire abatoza ba
Tennis, Volley na Basketball. Sinshidikanya ko ubu tugiye guhugira muri iyi
mikino aho kujya mu biyobyabwenge.”
Uyu musore avuga ko imikino nka Basketball na Volleyball yari yarazimiye kuko
ibibuga bya UR Nyagatare Campus biri ahigiraga ishami ry’ubuvuzi n’ububyaza (Nursing and Midwifry) bisaziye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa
Steven aherutse gutangariza RBA Ishami rya Nyagatare (RC Nyagatare) ko
iyubakwa ry’ibi bibuga ari uguteza imbere ibikorwa bya siporo muri rusange.
Ikindi ngo bizanafasha mu kwiyubaka mu bukungu kuko abazajya baza
kureba iyo mikino bazajya bahasiga amafaranga.
Agira ati “Ibi bibuga bizafasha urubyiruko gukora siporo ndetse n’abandi
bakuze. Ikindi buriya biriya bibuga bizajya bituma hari amafaranga yinjira mu
karere ahubwo turasaba urubyiruko kugaragaza impano zabo urwitwazo
ntirukiriho.”
Uretse ibibuga biri mu sitade y’Akarere ka Nyagatare, mu kigo cy’urubyiruko cya Nyagatare naho huzuye ikibuga cya Basket na Volley.