Nyagatare: Ibyatsi by’umuceri byajyaga bibatwara amafaranga babiboneye isoko

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare, buvuga ko ibyatsi by’umuceri byabonye isoko byongera inyungu ku bahinzi ndetse no ku borozi.

Ibyatsi by

Ibyatsi by’umuceri byabonye abaguzi

Guhera mu isozwa ry’iki gihembwe cy’ihinga 2019-2020 B, abahinzi b’umuceri bibumbiye mu makoperative atanu babonye abaguzi b’ibyatsi by’umuceri.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare Hakizabera Theogene, avuga ko babonye abaguzi batatu, abahinzi bakihitiramo umuguzi utanga amafaranga menshi.

Ati “Hari aborozi baba bashaka ubwatsi bw’amatungo, STRATEK ikoramo inkuta z’amazu ndetse n’abahinzi b’imboga n’imbuto bashaka isaso. Koperative ntizivanzemo ahubwo abahinzi twabahaye uburenganzira bwo kwivuganira n’uwo bumva ubaha amafaranga menshi”.

Hegitari imwe y’ibyatsi by’umuceri ngo yatangiye igurwa amafaranga 8,000 y’u Rwanda, ariko ubu ngo igeze ku bihumbi 20.

Hakizabera Theogene avuga ko kubona iryo soko ari inyungu ku bahinzi. Avuga ko ubundi umuhinzi yasozaga gusarura akongera gutanga andi mafaranga yo gukura ibyatsi mu murima ariko bitakiriho.

Agira ati “Ubundi umuhinzi yasozaga gusarura akongeraho amafaranga yo gukura ibyatsi mu murima none ubu aragurisha, urumva ko ari inyungu nyinshi”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga, avuga ko ibisigazwa by’imyaka bifasha aborozi mu gihe cy’impeshyi kuko bigaburirwa amatungo.


Ati “Ubundi mu zuba inka zarapfaga kubera kubura ubwatsi ariko ubu aborozi basigaye bagura ibyatsi by’umuceri, ibisigazwa by’ibishyimbo n’ibigori bakabisya bikagaburirwa amatungo, ni yo mpamvu inka zitagipfa mu zuba”.

Ubusanzwe igihe cy’impeshyi mu Karere ka Nyagatare amwe mu makusanyirizo y’amata yarafungaga, ariko ubu bigaragara ko bitazongera kubaho kubera ibisigazwa by’imyaka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.