Nyagatare: Inzu yubakishije amatafari ya rukarakara bitarasabiwe uruhushya izasenywa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko bwatangiye gukora igenzura ku bantu bubakisha amatafari y’icyondo (inkarakara/rukarakara) batabanje gusaba impushya zo kubaka.

Inzu yubakishije amatafari ya rukarakara bitarasabiwe uruhushya izasenywa

Inzu yubakishije amatafari ya rukarakara bitarasabiwe uruhushya izasenywa

Iteka rya Minisitiri w’Ibikorwa Remezo no 02/CAB.M/019 ryo kuwa 15/04/2019, ryashyizeho amabwiriza akubiyemo ibyiciro by’inyubako, ibisabwa n’uburyo bukurikizwa mu gusaba no gutanga impushya zo kubaka.

Ashingiye kuri iri teka, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire, yatanze amabwiriza ko amatafari ya rukarakara yemewe kubakishwa ku nzu zo guturamo mu gihugu hose, ariko ku nyubako ziri mu kiciro cya kabiri gusa.

Aya mabwiriza kandi aha uburenganzira Inama Njyanama z’uturere n’Umujyi wa Kigali, bwo kugena ahantu hatemerewe kubakwa inzu zo guturamo za rukarakara bitewe n’igenamigambi rya buri hantu, kandi hakemezwa n’Inama Njyanama imaze kugirwa inama n’abatekinisiye bashinzwe imiturire.

Inzu z’ubucuruzi, ubuhunikiro ndetse n’izigerekeranye ntizemewe kubakisha amatafari y’inkarakara. Umuntu wese wifuza kubakisha amatafari y’inkarakara abanza gusaba uruhushya rwo kubaka.

Mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko mu Mujyi wa Nyagatare, ubu amazu yo guturamo yubakishije amatafari y’inkarakara arimo kuzamuka ku bwinshi.

Umuturage utifuje ko amazina ye atanganzwa yavuze ko kubakisha inkarakara bihendutse ugereranyije n’amatafari ahiye.

Ati “Rukarakara itafari baribumbira hagati y’amafaranga 35 na 40 kandi amatafari ibihumbi bitandatu yujuje inzu nini. Urumva ari amatafari ahiye ntubura kugura arenga ibihumbi 50 kandi rimwe rigura amafaranga hafi 42”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko kubakisha inkarakara byatumye ibibanza byinshi bitari byubatse byubakwa. Asaba ariko abubaka kubanza gushaka uruhushya rubibemerera, kugira ngo hirindwe akajagari.

Avuga ko ubu batangiye igenzura ku bubakisha inkarakara kugira ngo barebe ko bose bafite impushya zibibemerera.

Agira ati “Ni byo barubaka ku bwinshi kandi ni byiza, ariko nanone hari abihisha bugacya bubaka kandi nta ruhushya babanje kwaka. Ibyo rero ntibyemewe kuko bashobora kubikora nabi cyangwa bakubaka inzu zitemewe kubakishwa inkarakara, abo tuzasanga bubatse nta ruhushya inzu izasenywa”.

Kubona uruhushya rwo kubaka mu Karere ka Nyagatare ngo ntibishobora kurenza iminsi 15, ariko urusaba asabwa kwitwaza igishushanyo cy’inzu ashaka kubaka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.