Ubworozi bw’inkoko mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gicuro mu Karere ka Nyagatare, bumaze kwinjiza miliyoni zirenga eshanu mu gihe cy’ukwezi kumwe gusaabahatujwe bamaze babukora.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Gicuro watuwe guhera kuwa 03 Nyakanga 2020, utuzwamo abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’abandi batishoboye bakuwe mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyagatare.
Watujwemo imiryango 64 iri mu nzu 16 zubatswe mu buryo bw’inzu enye muri imwe (Four in One).
Ni umudugudu uri ku buso bwa hegitari 76 harimo inzu zo guturamo, ibiraro by’inka, iby’inkoko, imirima y’ubwatsi, iy’imbuto ndetse n’iy’imyaka isanzwe abahatuye barya, amashuri y’abana n’ivuriro ry’ibanze.
Inkeragutabara zubatse uyu mudugudu ni na zo zifite imicungire y’umutungo urimo mugihe cy’amezi atatu, bakaba bahugura abaturage uko bazafata amatungo yabo mu gihe bazaba basigaranye inshingano zo kuyicungira.
Inka 64 zirimo 12 zamaze kubyara, amata zikamwa akaba asaranganywa imiryango ifite abana bato ndetse n’abasaza n’abakecuru.
Icyakora nizimara kubyara zose, aya mugitondo ngo akazajya ajyanwa ku ikusanyirizo agurishwe.
Ubworozi bw’inkoko ni bwo bwatangiye gutanga umusaruro, kuko ku munsi haboneka amagi ari hagati ya 1,600 na 1,700.
Umukozi ushinzwe imicungire y’ubworozi bw’izi nkoko avuga ko mu kwezi kumwe gusa zimaze kwinjriza ba nyirazo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshanu.
Ati “Turacyari hano turigisha abaturage kuko tuzahamara amezi atatu gusa, kandi bagomba kubyiga bakazabikora neza. Ubu tuvugana konti yabo igezeho miliyoni zirenga eshanu mu kwezi kumwe gusa, urumva ko uyu mushinga uzabaha amafaranga nibawitaho, kandi n’amatotoro yazo ashobora kubona isoko cyangwa bakanayafumbiza”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko imishinga ibyara inyungu yashyizwe muri uyu mudugudu, kugira ngo izabateze imbere kandi inabafashe kwibonera byose.
Avuga ko kugira ngo bizarusheho gutanga umusaruro, barimo kwigishwa uko bazacunga iyo mishinga ndetse ngo bakaba baramaze kugira koperative irimo gushakirwa ibyangombwa.
Agira ati “Hariya hari imishinga myinshi ibyara inyungu, bafite ubuyobozi bwabo ni bwo buzacunga iyo mishinga, ariko natwe tuzabahora hafi kugira ngo irusheho gucungwa neza. Ni ukugira ngo niturekera aho kubaha inkunga, bazirwaneho kandi bizakunda bafite ubutaka bazahingaho n’iyo mishinga ibyara amafaranga”.
Rwiyamirira John yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gicuro avuye mu Murenge wa Karangazi. Avuga ko kera akiri mu mahanga yatunze inka ariko ziza kunyagwa, ataha mu Rwanda nta n’imwe agifite.
Avuga ko ubumenyi afite ku bworozi bw’inka buzatuma yigisha bagenzi be, ku buryo igihe inka yarwaye bazajya babimenya bagahamagara uyivura.
Ati “Jye nakuriye mu nka, ndazikunda n’ubu ni zo mporamo ndeba uko zirya, ku buryo iyarwara nabimenya nkgahita mpamagara veterineri. Nzabyigisha bagenzi banjye kugira ngo hatazagira inka iducika”.