Nyagatare: RDDP yahagaritse gutanga nkunganire kuri bimwe mu byafashaga aborozi

Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi (Rwanda Dairy Development Project, RDDP), uratangaza ko wkuyeho gahunda ya nkunganire ku buhunikiro bw’ubwatsi n’imashini zibusya, hagashyirwa imbaraga mu mu kunganira abashoramari mu kongerera agaciro ibikomoka ku mata.

Kubaka ubuhunikiro RDDP yatangagaho nkunganire ya 50% byamaze gukurwaho

Kubaka ubuhunikiro RDDP yatangagaho nkunganire ya 50% byamaze gukurwaho

Umushinga wa RDDP wunganira ikigero cya 50% aborozi kubona amahema afata amazi (Dam sheet), ibigega, kugura inka z’umukamo, kubaka ubuhunikiro bw’ubwatsi bw’amatungo, imashini zibusya n’ibindi bifasha mu kuzamura umukamo.

Umukozi wa RDDP mu Karere ka Nyagatare Maurice Rugamba, avuga ko uyu mwaka RDDP ngo yamaze gukuraho nkunganire ku kubaka ubuhunikiro bw’ubwatsi n’imashini zibusya, kubera ko hari aborozi babikoreshaga icyo bitagenewe.

Avuga ko ubu bagiye kujya bunganira abongerera agaciro ibikomoka ku mata kuko mu gihe umukamo wabonetse ari mwinshi ukabura isoko na byo byaba igihombo ku mworozi.

Ati “Hari aborozi bubakiwe ubuhunikiro ntibabukoresha, abaterankunga bahise bakuramo amafaranga y’ibyo bikorwa ahubwo ubu tuzajya twunganira abongerera agaciro amata”.

Avuga ko abongerera agaciro ibikomoka ku mata bazunganirwa kugera ku kigero cya 70% mugihe ari koperative.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko hari icyizere ko iyo nkunganire kuri ibi bikorwa ishobora kuzakomeza.

Avuga ko buri gihe bagirana ibiganiro n’umushinga wa RDDP ku bikenewe kugira ngo ubworozi bukomeze gutera imbere.

Agira ati “Buri gihe umushinga wiha igihe uzamara kandi iyo uhagaze nta kundi wabigenza. Icyiza ni uko tuganira na bo buri munsi tubagaragariza ibyifuzo byacu byateza imbere ubworozi, ntekereza ko na bo mu gutegura ingengo y’imari yabo bazareba ku byifuzo byacu”.

Rurangwa Steven ariko anasaba aborozi kwishakamo ubushobozi bakigurira ibikoresho bibafasha kuzamura ubworozi bwabo mu gihe hakiganirwa kuri iyi nkunganire yakuweho.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.