Nyagatare: Ubwitange mu myaka 22 amaze mu burezi , bitumye asimburwa ahawe impano y’imodoka y’agaciro ka miliyoni 9

Mu kigo cya Nyagatare Secondary school habereye ihererekanya bubasha hagati ya Mzee Kabare Edouard uhamaze imyaka 22 ndetse n’umuyobozi mushya witwa Mushatsi Clever. Mbere y’uko uyu musaza wari umaze igihe ku ntebe y’uburezi muri iki kigo yerekeza mu kiruhuko cy’izabukuru , yahawe impano y’imodoka nk’ishimwe ry’ubwitange n’ubudashyikirwa.

 

Kuri iki cyumweru cyashize tariki ya 10 Nyakanga 2022 abanyeshuri n’abandi barezi bo mu kigo cy’ishuri cya Nyagatare Scondary School hakunze kwitwa mu Nsheke , bahaye uwahoze ari umuyobozi w’ikigo cyabo ishimwe ry’imodoka ihagaze miliyoni 9 mbere y’uko ahererekanya ububasha na mugenzi we maze Edouard akerekeza mu kruhuko cy’izabukuru (Pansion).

Mze Kabare Edward yahawe ishimwe n’abana yigishije mu myaka amaze ahayobora guhera mu 2000 doreko yanatangiranye n’iki kigo kimaze imyaka 22.

Mzee Kabare Edward urimo gutangira iminsi y’izabukura yahawe imodoka n’abanyeshuri yigishije bose anashimirwa bikomeye n’ababyeyi, abarezi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere muri rusange mu birori byari byanitabiriwe n’umuyobozi w’aka Karere ka Nyagatare.

Uyu muhango waranzwe n’ibyishimo n’ umunezero ndetse n’amarira menshi y’ibyishimo Koko bigaragara ko yabaye intwari ndetse n’igicumbi cy’uburezi mu Rwanda.

Nyuma yo gushimirwa anasezera abo bamaranye igihe mu rugendo rwo kurerera igihugu , habaye ihererekanya bubasha hagati ya  Mzee Kabare Edward waruhamaze imyaka 22 ndetse na Mushatsi Clever wari usanzwe ayobora ikigo cya G.S Nyagatare.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.