Mu ijoro rya tariki ya 17 Nzeri 2020, inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, zafashe uwitwa Mugisha Juma w’imyaka 20, afite umufuka wuzuyemo amasashe ibihumbi bibiri aje kuyacuruza mu Rwanda.
Yafatiwe mu nzira zitemewe zo mu Kagari ka Gataba mu Mudugudu wa Rwagikunengwa mu Murenge wa Kiyombe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko Mugisha yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano ari nijoro avuye mu gihugu cya Uganda afite amasashe.
Yagize ati “Bamwe mu bashinzwe umutekano bafatanyije n’abapolisi bafatiye mu cyuho uriya musore Mugisha Juma arimo kwambuka ava mu gihugu cya Uganda ageze mu Rwanda anyuze mu nzira zitazwi.
Bahise bamufata baramudushyikiriza ndetse n’uwo mufuka urimo amasashe ibihumbi bibiri”.
CIP Twizeyimana yakomeje yibutsa abantu ko amasashe atemewe ku butaka bw’u Rwanda ndetse ko uyazana aba akoze icyaha azajya abihanirwa n’amategeko. Yabibukije ko nta n’umuntu wemerewe kwambuka igihugu ngo ajye mu kindi kubera icyorezo cya COVID-19 cyateye.
Ati “Muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID-19, ushobora kwambuka mu buryo butazwi ukazana icyo cyorezo mu bo wasize mu Rwanda, ni yo mpamvu imipaka yafunze. Byongeye kandi mu Rwanda ntabwo twemera ikoreshwa ry’amasashe, ni icyaha gihanwa n’amategeko”.
Yakomeje abagaragariza ko amasashe yangiza ubutaka kubera ko aho ageze atabora ndetse n’abayatwitse bakangiza ikirere kubera imyotsi yayo.
Ati “Abashakashatsi bagaragaje ko amasashe ari mu bintu byangiza ubutaka ntibubashe gutanga umusaruro kubera ko atabora. Hari n’abo usanga bayatwitse kandi imyotsi yayo na yo ni mibi cyane ihumanya ikirere kibamo umwuka duhumeka”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko Mugisha atashatse kuvuga aho yari ajyanye ayo masashe, ariko yahise ashyirwa mu kato nyuma akazashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akorerwe iperereza.
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza rivuga ko ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu ngingo ya 10, bavuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.