Nyagatare: Urwibutso rwa Rwentanga ruratangira gusanwa mu cyumweru gitaha

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe urubyiruko, Siporo n’Umuco, Twahirwa Theoneste, arizeza ko urwibutso rwa Jenoside rwa Rwentanga mu Murenge wa Matimba ruzatangira gusanwa guhera tariki ya 23 Werurwe 2020.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rwentanga ruzatangira gusanwa mu cyumweru gitaha

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rwentanga ruzatangira gusanwa mu cyumweru gitaha

Ibi bitangajwe mu gihe bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bavugaga ko uru rwibutso rwangiritse ku buryo amazi yatangiye kwinjira muri imwe mu mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Twagirayezu Emmanuel, avuga ko kuwa 02 Nyakanga umwaka ushize wa 2019, ari bwo iki kibazo cyagaragaye ubwo hashyingurwaga imibiri iatatu yari ivuye mu Murenge wa Tabagwe.

Avuga ko kuba amazi yinjira mu mva biterwa n’uko urwibutso rushaje kandi rukaba rudasakaye.

Ati “Amazi kwinjiramo biraterwa ahanini n’uko rushaje kandi rukaba rudasakaye. Amazi y’imvura araza akareka akabona inzira yo kwinjira muri imwe mu mva zigize uru rwibutso”.

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Matimba, Mukabacondo Virginie, avuga ko bakimara kubona iki kibazo basabye akarere kubasanira urwibutso kugira ngo imibiri idakomeza kwangirika, ariko n’ubu ngo ntibarabona igisubizo cy’icyifuzo cyabo.

Agira ati “Amazi yagiyemo ari menshi nta sanduka ikiri nzima zose zarashwanyaguritse imibiri iri mu mazi. Twari twasabye ko yakurwamo igatunganywa, bagasana bakazana n’amasanduku mashya ariko kugeza ubu nta gisubizo ndabona”.

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Urubyiruko, Siporo n’Umuco, Twahirwa Theoneste, avuga ko amafaranga yo gusana urwibutso rwa Jenoside rwa Rwentanga yamaze kugezwa ku buyobozi bw’Umurenge wa Matimba, imirimo yo gusana ikazatangira kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Uretse gusana ngo n’imibiri irimo izasukurwa mbere yo kongera kuyisubiza mu mva.

Ati “Amafaranga miliyoni ebyiri twamaze kuzigeza ku murenge ni bo bagomba gusana, akarere kagakurikirana imirimo uko ikorwa. Icyumweru cyo kwibuka kizagera imirimo yararangiye. Imibiri izakurwamo itunganywe, imva itunganywe ku buryo amazi atazasubiramo n’izindi mva amakaro yavuyeho asubizweho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko uretse gusana urwibutso rwa Jenoside rwa Rwentanga, uyu mwaka hazatangira gukorwa inyigo yo kubaka urwibutso rushya rw’akarere, rukazatangira kubakwa umwaka utaha.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rwentanga rushyinguyemo imibiri ya Abatutsi 66 bishwe muri Jenoside, mugihe mu Karere ka Nyagatare kose mu nzibutso eshatu zihari, hashyinguyemo imibiri 102 ya Abatutsi bishwe muri Jenoside, hatabariwemo urwibutso ruri ku mugezi w’Umuvumba ruriho amazina atandatu y’abamaze kumenyekana bajugunywe muri uyu mugezi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.