Nyagatare: Yahukanye akigera mu rugo rushya rw’abageni

Umugeni Kigali Today yahaye izina rya Nirere yahukanye akimara gutwikururwa agenda aherekeje abamutahiye ubukwe icyatumye abakurikira kiba amayobera.


Nirere amaze umwaka ari mu buryohe bw’urukundo na Gatsinzi (si ryo zina ry’umugabo we). Basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro ku wa 18 Nyakanga 2019.

Ku wa 20 Nyakanga 2019 mu gitondo, abakwe bakiriwe iwabo w’umukobwa mu kagari ka Nyamatete umurenge wa Rwimbogo akarere ka Gatsibo.

Ubukwe bw’aba bageni bwakomereje iwabo wa Gatsinzi mu kagari ka Rutaraka umurenge wa Nyagatare nyuma yo kwangirwa na Pasitoro w’umuhungu ahagombaga kubera ibirori byo kubasezeranya kubera imiziro yakekwagaho.

Nirere yishakiye Pasitoro ubasezeranya byose bikorerwa iwabo wa Gatsinzi.

Nyuma y’ibyo birori, abageni n’ababashagaye bakomereje mu rugo rwabo mu mudugudu wa Rwarucura akagari ka Mbare umurenge wa Karangazi.

Hakurikiyeho umuhango wo gutwikurura birangiye Nirere aherekeza abashyitsi ntiyagaruka.

Gatsinzi avuga ko ibyabaye byahereye kera mu igurwa ry’ibintu ariko ntiyarabukwa.

Ati “ Ibintu twari twumvikanye ko azana ntabyo nabonye, iyi nzu nta kintu na kimwe wabonamo yazanye ahubwo jye numvaga ko ari ukubibura bisanzwe ndavuga nti buriya tuzabishaka nta kibazo abafatanyije ntakibananira.”

Gatsinzi avuga ko akagambane kose yari agafitanye n’uwamwambariye witwa Mutoni Gloria ndetse na musaza we Kayitare Frank kuko ni bo bahise bamushyira mu modoka baramutwara.

Gatsinzi avuga ko inka ebyiri yatanze z’inkwano n’amafaranga ibihumbi 700 y’ifatarembo yongeyeho amafaranga yakoresheje mu myiteguro no mu bukwe byose hamwe byamushyize mu gihombo cya miliyoni eshanu.

Ngarambe Vianney usanzwe ari nyirarume akaba ari we wanasabiye Gatsinzi avuga ko ibyabaye byamutunguye ariko akisabira uwamukinishije ko amushyingiye amusubiza ibye byose akajya gushaka ahandi.

Agira ati “Nahawe irembo, ndakoshwa ndakwa barampekera ariko umugeni baramunokesheje ntibamumpaye. Ubwo bamwisubije ku neza nanjye bansubize ibyanjye njye gusaba ahandi abakobwa ntibabuze.”

Festo Kayumba se wabo w’umukobwa ari na we wamusabwe avuga ko yatunguwe no kumva ko uwo yashyingiye ataraye mu rugo rwe.

Ku cyifuzo cyo gusubizwa ibyo bahawe hiyongereyeho amafaranga yagiye mu myiteguro y’ubukwe n’ubukwe nyirizina avuga ko atari byo byihutirwa ahubwo hakwiye kubanza kumenyekana impamvu yatumye umukobwa aticara mu rugo rwe nibura ijoro rimwe.

Ati “Rwose umukobwa baramusabye turamubaha ariko ibyabaye byarantunguye gusa kubasubiza ibyabo si byo byihutirwa ahubwo tugomba kubanza kumenya icyateye biriya.”

Nirere kimwe na musaza we Kayitare Frank ntibifuje kugira icyo bavuga kuri iki kibazo.

Harakekwa ko ngo Gatsinzi yaba yarabeshye Nirere ko afite inzu ye bwite batazakodesha ikindi ngo ntiyanamubwira ko hari umwana afite.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.