Nyamagabe: Batanu bishwe n’amazi y’umugezi abasanze mu buvumo basengeragamo

Ahagana saa mbili z’ijoro ryo ku wa kane rishyira kuwa Gatanu tariki 6/3/2020, abantu 11 basengeraga mu buvumo bwo mu Karere ka Nyamagabe basanzwemo n’amazi y’umugezi wa Kadondogoro , yicamo batanu.

Ubuvumo buri munsi y

Ubuvumo buri munsi y’uru rutare ni bwo bari bagiye gusengeramo

Ubu buvumo buherereye mu Kagari ka Ngamba mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe.

Abapfuye ni abasore babiri n’umukecuru hamwe n’umugore ukiri mutoya wari ufite umwana w’umwaka umwe na we wapfuye.

Abandi batandatu babashije kurokoka bajyanywe kwa muganga, bose hamwe bakaba ngo barimo basenga, imvura iragwa ariko ntibamenya ko yashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Babonye amazi abasanze aho basengeraga, maze bagerageje gusohoka ngo bakize amagara, abo amazi yarushije imbaraga bo arabatwara.

Aka kagezi biravugwa ko kuzuye amazi ajya mu buvumo abasangamo

Aka kagezi biravugwa ko kuzuye amazi ajya mu buvumo abasangamo

Abapfuye n’ubwo baguye mu Karere ka Nyamagabe ngo baje baturuka mu Karere ka Nyanza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert, yabwiye Kigali Today ko mu makuru bamenye ari uko abo bantu bahaje ku wa kane mbere ya saa cyenda ari itsinda ry’abantu 11 biganjemo urubyiruko. Uwari urimo ukuze kurusha abandi ngo ni umukecuru w’imyaka 70 w’umunyamasengesho cyane ngo wabaga no mu rugo kwa pasiteri.

Ngo bari bafite gahunda yo kujya kuvuga ubutumwa ahantu mu Murenge wa Mbazi kuri uyu wa Gatanu, nk’uko abarokotse babibwiye ubuyobozi. Umwe muri bo ngo yabwiye bagenzi be ko babanza bakajya aho mu buvumo gushaka amavuta kugira ngo bazajye muri ubwo butumwa bafite imbaraga.


Umwe muri bo ngo yari azi ahantu hari ubwo buvumo arahabarangira bajyayo.

Aho bari muri ubwo buvumo ngo nta mvura nyinshi yari yahaguye, ahubwo mu bindi bice bya ruguru ngo hari haguye imvura nyinshi, amazi y’akagezi kari hafi y’urwo rutare aba menshi yinjira mu buvumo buri mu rutare abasangamo.

Uko amazi yagendaga abasatira ngo bakomeje imbere mu buvumo bayahunga, imbere babona indi nzira isohoka ku rundi ruhande rw’ubuvumo, batandatu babasha gukururana bavamo, ariko abandi batanu bahasiga ubuzima.

Ubuyobozi n’abaturage batabaye, babasha kubona imirambo itatu, bayibona kure y’aho abo bantu bari bari mu buvumo, indi ibiri barayishakisha muri ubwo buvumo ntibayibona, bikekwa ko yatwawe n’amazi.

Abo bantu ngo bashokanywe n’umugezi witwa Kadondogoro ubaroha mu wundi witwa Rukondo ari na ho babonetse, mu kibaya cyo mu Mudugudu wa Murenge, Akagari ka Kirambi, Umurenge wa Nyagisozi.

Abo ni abaturage batanu babashije kurokoka. Undi umwe aracyari kwa muganga. Aho bari kumwe na Visi Meya Kabayiza (uri hagati)

Abo ni abaturage batanu babashije kurokoka. Undi umwe aracyari kwa muganga. Aho bari kumwe na Visi Meya Kabayiza (uri hagati)

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert ati “Biragaragara ko batwawe n’amazi, imirambo y’abantu batatu yamaze kuboneka, turacyashakisha babiri basigaye.”

Nyuma yo gutabara, ubuyobozi bwahakoreye inama n’abaturage, bibutsa abaturage ko usibye no kujya gusengera ahantu hatari insengero, n’ahari insengero zitujuje ibisabwa ntabwo byemewe kuzisengeramo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.