Ntirandekura Ntakirende wo mu Mudugudu wa Subukiniro, Akagari ka Rugogwe, Umurenge wa Uwinkingi yiciwe inka n’abarwanyi ba FLN none yashumbushijwe imbyeyi ihaka n’ikimasa icukije.
Iyo nka yahawe uretse kuba ihaka iy’amezi atanu, ubu iranakamwa ku buryo agiye kongera kunywa amata nyuma y’igihe kirekire. Ubwo yayishyikirizwaga tariki 12 Nzeri 2020, Ntirandekura yashimiye agira ati “Rwose Perezida namushimye, intimba nari mfite ku mutima yururutse. Ni umubyeyi ni Rutabeshya ni ukuri kw’Imana.”
Inka Ntirandekura yari afite mbere yatewe ibyuma mu icebe n’abarwanyi ba FLN mu gitero cyo ku itariki 13 Mata 2019, nyuma y’uko bashatse kuyitwara akabarwanya. Inka na yo yaje gupfa mu Ukuboza 2019, ku buryo yari amaze igihe nta mata nta n’ifumbire.
Icyo gihe we bamurashe mu rutugu rw’ibumoso ku buryo n’ubwo yavuwe agakira, ubu atakibasha guhinga kandi ubundi ari wo murimo umutunze.
Kwivuza na byo byasigiye ubukene umuryango w’uyu mugabo w’imyaka 34, kuko ngo yamaze mu bitaro amezi ane, arwajwe n’umugore na we utari ukibasha gukorera urugo. Byabaviriyemo kugurisha ikimasa iyo nka bari bariguriye yari yarabyaye.
Ubwo Ntirandekura yashumbushwaga inka, hari n’abaturanyi na bo bashumbushijwe amatungo yabo yibwe na bariya barwanyi, ku buryo hanatanzwe ihene esheshatu n’intama ebyiri.
Abaturage b’Umudugudu wa Subukiniro bose uko bari mu ngo 227 banahawe ibyo kurya birimo ibishyimbo, umuceri, isukari, kawunga, amavuta n’umunyu, banahabwa amasabune. Bwari uburyo bwo kubaremera kuko abarwanyi uretse kubatwarira amatungo, bari babatwaye n’ibiribwa.
Banashyikirijwe ikimasa bemerewe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Police, DIGP Félix Namuhoranye ubwo yari hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ruzinduko baherutse gukorera mu Karere ka Nyamagabe.
Iyi mfizi abaturage b’Umudugudu bazajya bayitaho bose, n’ukeneye kubangurira atange amafaranga ibihumbi bibiri yo kugira ngo babashe kuyigurira ubwatsi nk’uko bivugwa na Winifrida Nyiransanzimana wayiragijwe.
Yagaragaje kwishimira iyi mfizi agira ati “Twagiraga inka, twajya kubangurira bakaduca ibihumbi bine, hakaba n’abatwaka ibihumbi bitanu. Ubwo rero turishimye cyane, kandi uzajya aza kubanguriza azajya yishyura ibihumbi bibiri byo kugura ubwatsi. Umusaruro niwiyongera tuzanaguramo indi nka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yasabye abatuye mu Mudugudu wa Subukiniro gukora cyane bakiteza imbere, ndetse n’imfizi bahawe bakazayibyaza umusaruro.
Yanababwiye ko abarwanyi babahemukiye bamaze gufatwa kandi ko bifuza ko bazabihanirwa. Yagize ati “Turasaba ko bahanwa, mukabona ko ubugome mwakorewe butagumye aho gusa, ahubwo ko bugomba kugira ingaruka ku babukoze.”
Abatuye mu Mudugudu wa Subukiniro banasabwe kutazadohoka mu kugira uruhare mu kwirindira umutekano, batanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu nk’uko babigaragaje ubwo baterwaga.