Ku wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018 Sibomana Donath na Mukamuganga Monique bari biteguye gushyingiranwa imbere y’imana nyuma yo gusaba no gukwa ariko ntibyakunda kuko Pasiteri yanze kubasezeranya nyuma yo kubura amafaranga ibihumbi 15 nk’amande yo kutubahiriza isaha.
Gusezerana imbere y’Imana byari biteganyijwe ku I saa munani ariko ntibabasha kubahiriza amasaha kubera ko imvura yaguye ndetse bakabura imodoka bakahagenda n’amaguru, kugeza ubwo Pasiteri Pasiteri Ntakirutimana Samuel abasabye gutega moto kugirango bubahirize amasaha.
Ubwo bageraga ku rusengero, umujyanama w’urusengero yababwiye ko bagomba kwishyura amane y’ibihumbi 15 by’ubukererwe bitaba ibyo ubukwe ntibube.
Abageni n’ababaherekeje bagerageje ibishoboka byose, harimo gusaba imbabazi Pasiteri, kwishakamo ayo mafaranga ariko byose biranga, pasiteri afata icyemezo cyo gukinga urusengero abageni baritahira n’abari batashye ubukwe basubira iyo bari baturutse bumiwe.
Kugeza ubu aba bageni bavuga ko bahuye n’ibibazo bitoroshye byo guhomba kubera ko ibyo bari bateguriye abashyitsi mu bukwe bitabagezeho, kuko abantu bahise bataha ubukwe butarangiye, ibi byose bakavuga ko Pasiteri Ntakirutimana ariwe wabiteye.
Sibomana Donath ariwe mukwe agira ati ” Twagendaga tuvugana amakuru y’ikibazo twahuye nacyo cyo kubura Imodoka n’imvura yaguye tugeze shangazi tuvuye gusaba ati mufate moto, mpageze umujyanama ati pasiteri yavuze ko nudatanga ibihumbi 15 utaribushyingirwe mbaza Pasiteri nti ‘uramfasha iki?’ arambwira ati ibyo bakubwiye niba utabikoze singushingira birangira akinze urusengero turataha.”
Mukamuganga Monique wari witeguye gushyingirwa, yagize ati ”Byarambabaje cyane usibye ko kwihangana ari byiza… icyanteye agahinda gakabije ni uko hari abari biyemeje kuzatwishyurira ayo mafaranga ariko Pasiteri agakinga urusengero akigendera.”
Bamwe mu baturage bari batashye ubukwe bavuga ko baguye mu kantu babonye Pasiteri yanze gushingira abayoboke be, bakavuga ko yari kwihangana nk’umukozi w’Imana akabasezeranya kuko impamvu zatumye bakererwa zumvikanaga.
Mukasibo Seraphine wari watashye ubu bukwe bwapfuye yagize ati ”umuntu ntiyagukorera ubugome bungana gutya ngo ubyibagirwe … Ese hari ikitihanganirwa kibaho? naravuze nti ese kuba ari Pasiteri yararambitsweho ibiganza ntiyagombaga kwihangana? Abantu bose imitima yabo yarashegeshwe kubera iki kintu Pasiteri yadukoreye.”
Twagerageje kuvugisha Pasiteri Ntakirutimana Samuel wo mu itorero Methodiste Libre Paruwasi ya Mwito ntiyabasha kwitaba telefone ye igendanwa, ariko umubwiriza waryo muri Conference ya Kinyaga Pasiteri Habiyambere Celestin avuga ko yagerageje gukosora amakosa mugenzi we yakoze akabwira undi mu pasiteri ngo ajye kubashyingirira mu rugo rwabo kuko bwari bwamaze kwira ariko abageni bakabyanga.
Ati ”Ntabwo dushingira abantu kubera amafaranga.. ntabwo iyo mihango igurwa pasiteri naramuvugishije mubwira ko yari koroshya ibintu. Njye nk’umuyobozi nagerageje kwirengagiza amakosa yakozwe ku mpande zombie, nohereza undi muntu ngo abashingire mbisabye umukwe arabyanga ngo bwamaze kwira.”
Aba bageni bahise bitahira mu rugo rw’umusore bakabana nk’umugore n’umugabo, bavuga ko ubu bafite ihurizo rikomeye, kuko bibaza niba bazafatwa nk’abashyingiwe cyangwa se bazafatirwa ibihano nk’abishyingiye.