Nyamasheke: Ku munsi mpuza mahanga w’ibiribwa, abaturage basangiye n’abayobozi ifunguro ryuzuye

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’ibiribwa, mu Rwanda wizihirijwe mu Karere ka Nyamasheke, maze minisitiri afatanya n’abaturage gutera ibiti by’imbuto ubundi habaho n’akanya ko gusangira amafunguro yuje intungamubiri.

Hari kuri uyu munsi tariki ya 25 Ukwakira 2024, ubwo kwisi hose bizihizaga umunsi w’ibiribwa, aho insanganyamatsiko yavugaga ngo ‘Uburenganzira ku Biribwa, Ubuzima bwiza n’ejo heza’ bisobanuye ko buri wese ku isi akwiye kurya indyo yujuje intungamubiri nkenerwa mu buzima bya muntu.

Uyu muhango wabereye I Nyamasheke wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere na minisitiri Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, ndetse hakaba harimo ibigo bitandukanye byita ku mibereho myiza ya muntu birimo UN , NCDA , WFP , IFAD , Enabel , USAID, One Acre Fund ndetse n’ibindi bitandukanye.

Abaturage bafatanyije n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye gutera ibiti by’imbuto mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda kurya indyo yujuje intungamubiri, bityo hakaba hatewe ibiti 2257 , muri 6500 bakiriye uyu munsi, mugihe muri Nyamasheke bafite intego yo gutera ibiti 10.000 by’imbuto ziribwa.

Umuyobozi mukuru wari uhari minisitiri Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yatangiye ashimira abafatanya bikorwa twagarutseho barimo na World Vision n’abandi , ndetse yibuka gushimira cyane n’umuhanzi Israel Mbonyi wiyemeje kuba ambasaderi wo guca ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana b’abanyarwanda.

Minisitiri Dr. Mark Cyubahiro yagaburiye abana bafite imirire mibi bahabwa indyo yujuje intungamubiri.

Minisitiri mw’ijambo rye, yagize Ati: “ Uyu munsi n’umwanya mwiza ku rwego rw’ubuhinzi bari nkingi ya mwamba y’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage b’igihugu cyacu , twongera imbaraga tugamije kwihaza mu biribwa no kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana”.

Umuhanzi Israel Mbonyi wasusurukije abari aho nawe yageneye ubutumwa abaturage ba Nyamasheke, aho yagize Ati: “Babyeyi muri hano, kurwanya imirire mibi bitangirira  kuri mwe. Muze dukoreshe ibiribwa dushobora kubona. Urugero niba ufite akarima k’igikoni , kora uburyo abana barya imboga , ibishyimbo, amagi nandi mafunguro yose afite intungamubiri ushobora kubona.”

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi yageneye ubutumwa ababyeyi bafite abana.

Uyu muhango waje gusozwa no gusangira ibiryo byuje intungamubiri birimo amagi, imbuto, ibigori, amata kuri buri wese ndetse n’ibindi.

Abaturage bamuritse bimwe mu biribwa bahinga bibereye indyo y’umunyarwanda nyayo.

Abana bari mu mirire mibi bahawe ifungure rifite intungamubiri na Vitamine.

Minisitiri yagaburiye abana ba Nyamasheke.

 

Abaturage batoranyijwe bahawe inka zo korora bakikura mu bukene babona n’amata.

AMAFOTO : Juvenal MAJUNYA MASABO

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.