Uwabaye Nyampinga w’u Bwongereza mu mwaka wa 2019 Bhasha Mukherjee, yamaze gufasha hasi ikamba yari yahawe ndetse n’ibikorwa yari gukora ku isi by’ubugiraneza kugira ngo afashe abaganga kwita ku barwayi ba Coronavirus.
Uyu Nyampinga yari yahagaritse akazi k’ubuganga yigiye atangira inshingano ze nshya zo kuba yaratorewe kuba nyampinga mu gihugu cye, nyamara kubera ko icyoreszo cya Covid-19 gikomeje gushegesha igihugu cye cy’u Bwongereza, yahisemo kuba abihagaritse aza gufatanya mu rugamba n’abandi baganga.
Bhasha Mukherjee yatumiwe nk’ambasaderi w’ibikorwa by’ubugiraneza ku isi yose ndetse akaba yari yafashe icyemezo cyo kuba ahagaritse ibyo kuvura.
Yagize ati “Nari natumiwe muri Afurika, Turukiya, u Buhinde, Pakistan, muri Aziya n’ibindi bihugu bitandukanye”.
Nyuma y’ubutumwa bwa bagenzi be biganye ibijyanye no kuvura muri the Pilgrim Hospital i Boston, mu burasirazuba bw’u Bwongereza bamubwira ko Coronavirus iri gushegesha igihugu cye, yahise avugana n’ubuyobozi bw’ibyo bitaro ngo agaruke ku kazi kajyanye n’ibyo yize.
Yabwiye CNN ko nta cyo byaba bimaze kwambara ikamba ari gukora ibikorwa bw’ubugiraneza, mu gihe abantu babuze ubufasha bw’abaganga bakaguma kwicwa na Coronavirus ku isi kandi ari kubisabwa na bagenzi be kubera gukora ubutaruhuka.
Yagize ati “Iyo ukora ibikorwa by’ubugiraneza bisaba kwambara ikamba wahawe ugakomeza ukiyitaho ngo ugaragare neza, nahisemo kugaruka vuba mu rugo ngo nsubire mu kazi”.
Bhasha Mukherjee w’imyaka 24 yatowe mu mu kwezi kwa Kanama muri 2019 nka Miss w’u Bwongereza, akaba yasubiye mu gihugu cye ndetse ahita yishyira mu kato k’iminsi 14, akazakavamo ajya gufatanya n’abandi baganga bagenzi be mu guhangana na Coronavirus.