Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu basinzira amasha ari munsi y’arindwi nijoro, bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara y’umuvuduko w’amaraso.Ubu bashashatsi bushya bugiye kumurikirwa n’ikigo cyita ku ndwara z’umutima American College of Cardiology, bwerekanye ko abagore ari bo bafite ibyago byinshi nbyo kwibasirwa n’iyo ndwara kurusha abagabo.
Abakoreweho ubushakashatsi bafite imyaka kuva ku myaka 35 kugeza ku myaka 61. Muri bo barenga 61% bari igitsinagore.
Ikinyamakuru Medical News Today cyandika ku buzima, cyavuze ko abakoze ubu bushakashatsi bifashishije amakuru bakuye mu bushakashatsi 16 bwakozwe kuva mu 2000 kugeza mu 2023.
Bwakorewe ku bantu barenga miliyoni bo mu bihugu bitandatu bitandukanye batigeze bagira ibibazo by’umuvuduko w’amaraso mu gihe kiri hagati y’imyaka ibiri na 18.
Kurwara umuvuduko w’amaraso bitewe no kudasinzira bihagije, ubu bushakashatsi buvuga ko bibaho no mu gihe umuntu yagerageje kwirinda ibindi byago bitera kurwara umutima harimo nko kunywa itabi, umubyibuho ukabije , ibiro byinshi n’ibindi.
Ibi byago ngo birushaho kwiyongera iyo umuntu asinzira amasaha ari munsi y’atanu ku munsi.
Gusinzira munsi y’amasaha arindwi byongera ibyago bingana na 7% byo kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso ariko amasaha yajya munsi y’atanu ibyago bikagera kuri 11%.
Hari aho bugira buri “Twabonye isano iri hagati yo gusinzira igihe kirekire n’umuvuduko w’amaraso nubwo bitagaragaza imibare neza. Inzobere mu buzima zisaba abantu gusinzira amasaha arindwi kugeza ku munani, ibyo kandi ni na byiza ku mikorere y’umutima”.
Mu mpamvu zitera uku gusinzira amasaha makeya ugeraranyije n’ibyo impuguke ziteganya, hagaragajwe nko kwiheba, guhangayika, gukoresha imiti imwe n’imwe, inzoga, akazi ka nijoro, kurya cyane n’indi mibereho inyuranye.
Muri zimwe mu ntandaro z’umuvuduko w’amaraso , ubushakashatsi bwagaragaje ko no kuryama amasaha macye biri mubiwutera.