Nyamuneka iyiteho: Ibi bintu uko ari 5 nibyo bitera abantu kwibagirwa bya hato na hato

Abantu bose aho bava bakagera baribagirwa muri rusange , ntago abantu bose bibagirwa kimwe kuko hari aho bigera bikaba atari ukwibagirwa bisanzwe ahubwo ari indwara bitewe n’impamvu zimwe na zimwe. Ubuzima butarimo amahoro , guhangayika , gukora by’ikirenga ndetse n’ibindi bitandukanye , bitera kwibagirwa.

Nk’uko Havard Health ibitangaza kwibagirwa n’ibintu bisanzwe mu bantu cyane cyane abari muza bukuru  , gusa hari igihe bigera ku rwego rwo hejuru ugasanga umuntu yibagirwa buri kanya agatakaza ubushobozi bwo kwibuka ibyabaye mu gihe gito.

Izi rero n’impamvu z’ingenzi zituma abantu bibagirwa bya hato na hato , bagatakaza ubushobozi bwo kwibuka ibyabaye mu gihe gito

1. Kudatekereza neza: Kudatuza mu ntekerezo bikunze kwibasira abantu bitewe no kunanirwa guhangana n’intekerezo mbi zibarwanira mu mutwe, bigatuma batakaza ubushobozi bwo kwiyitaho. Kujya kure mu ntekerezo, bituma habaho guhuga mu mitekerereze no kunaniza ubwonko, bigatera kwibagirwa bimwe na bimwe by’ingenzi.

2. Guhugira muri byinshi: Guhuga mu buryo butandukanye biba ku bantu benshi bitewe akenshi n’ubuzima. Guhugirana akenshi bitera umuntu kwitiranya ibintu, ukaba ubyibuka rimwe na rimwe ariko ibyibuka ibicebice. Guhuga bishobora kubaho bitewe no gukora utuzi twinshi, kuvanga inshingano nyinshi kandi zikomeye, bigatuma kwibagirwa bibaho cyangwa ibintu ntubyibuke byose.

3. Kwikinisha: Abantu bagira ikibazo cyo kwikinisha igihe kirekire bakunze guhura n’ingaruka zo kwibagirwa no kugira isereri bitewe n’imbaraga batakaza muri icyo gikorwa.

4. Agahinda gakabije: Agahinda gakabije gatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kwibuka, akibagirwa bya hato na hato.

5. Uburwayi: Hari zimwe mu ndwara zitera kwibagirwa harimo indwara Thyroid ifata mu ijosi, Diyabete cyane cyane iyo ihuye n’ubusaza, ndetse n’izindi.

Kwibagirwa bya hato na hato bishobora gutera ibibazo bitandukanye nko guhuzagurika mu mikorere, kwibagirwa iby’ingenzi mu buzima byakwangiriza ahazaza n’ibindi.Kwibagirwa bikunze kuba ku bageze mu zabukuru, ariko iyo abato bafashwe biba bigaragaza ubundi burwayi. Kwibuka igice ibyabaye bigaragaza uburwayi cyangwa izindi mpamvu zitandukanye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.