Abaturage bo mu Karere ka Nyanza barenga ibihumbi 57 barishimira ko begerejwe amazi meza, ubu bakaba basigaye bavoma hafi y’aho batuye.
Abatuye mu Mudugudu wa Nyamuko mu Kagari ka Gatagara mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, ni bamwe mu begerejwe amazi meza aho batuye, kuko bubakiwe ivomero ubu baguraho ijerekani ku mafaranga 20.
Iri vomero begerejwe bararyishimiye cyane kuko akariba kari mu kabande baturiye kazagaho amazi makeya, nyamara bagahuriraho n’indi midugudu ibiri yo mu Kagari ka Gatagara batuyemo, byatumaga hahora umuvundo w’abarwanira amazi.
Philomène Nyinawumuntu agira ati “Habaga hari amajerekani menshi, ku wa gatanu ho bakayarwanira induru zikavuga. Kugira ngo tubone amazi twarabyukaga tukajyanayo amajerekani, tukaza gusubirayo saa yine, ari bwo tugezweho.”
Gutinda kuri iri riba byatumaga hari abahitamo kudaha amazi y’ibinamba aho mu kabande, ku buryo hari n’ababyeyi batinyaga gutuma abana amazi yo kunywa, bafite ubwoba ko babura ameza bakazana ibinamba nk’uko bivugwa n’uwitwa Cyprien Bayavuge.
Bayavuge anavuga ko hari n’ababonaga batategereza amazi yo kuri iri riba bakajya kuvoma ku rindi rya kure rizaho menshi. Gusa na none mu kujya kurivomaho hari abakoreshaga isaha n’igice cyangwa abiri, kugenda no kugaruka.
Ingaruka y’ibi ni ukuba abantu bakuru batarabashaga kwikorera imirimo ndetse n’abanyeshuri ntibabashe gusubiramo amasomo batashye, kuko babaga bagiye kuvoma. Ibi byose ariko ngo biraza guhinduka nk’uko bivugwa na Mukamugema Prisca wanashinzwe kuvomesha ku ivomero rya Nyamuko.
Ati “Washoboraga gupanga kujya guhinga ugakererezwa no kubanza kujya gushaka amazi. N’abanyeshuri bavaga ku ishuri aho gusubiramo ibyo bize bakajya kurwanira amazi. Ibi ntibizasubira.”
Mukamugema anavuga ko umuyoboro w’amazi watumye abageraho bazawubungabunga. Ati “Akabazo kose kazaboneka tuzamenyesha ababifite mu nshingano kugira ngo bagikurikiranire hafi, natwe dukomeze kubona amazi yacu, nta kiyahungabanya. Tuzanakora uko dushoboye tujye twishyurira WASAC ku gihe kugira ngo batazayadufungira.”
Abishimira kwegerezwa amazi meza muri rusange mu Karere ka Nyanza ni abaturage 57,408 bo mu mirenge uko ari 10 ikagize. Bayegerejwe n’umushinga Gikuriro w’umuryango FXB Rwanda, ku nkunga ya CRS.
Muri rusange uyu mushinga wubatse utuzu two kuvomeramo 16 twajyaniranye n’umuyoboro w’amazi wakozwe ku birometero 20, utunganya amariba 40 yo mu tubande (y’amazi ahora ashoka), ndetse n’amariba 6 abantu bavomaho babanje gupompa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko ashima uyu muryango wabafashije kugeza amazi meza ku baturage, kuko batanze umusanzu uzatuma intego ya 2024 y’uko amazi meza azaba yarageze ku baturage bose.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo muri 2020 ryagaragaje ko mu Karere ka Nyanza amazi meza amaze kugezwa kuri 76% by’abahatuye. Aba 57,408 begerejwe amazi batumye muri Nyanza amazi meza amaze kugezwa ku barenga 80% kuko ako Karere gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 320 nk’uko ibarura ryo muri 2012 ribigaragaza (ibi bikaba bivuze kandi ko bashobora kuba bariyongereye).
Inyigo zakozwe n’Akarere ka Nyanza zagaragaje ko abasigaye kugerwaho n’amazi meza bazayagezwaho bitwaye miliyari zirenga eshanu. Izi nyigo kandi ni iz’imiyoboro minini gusa, hatabariwemo imitoya.