Nyaruguru: Abandi bakozi bane b’Akarere bafunzwe

Abakozi bane bakora mu Karere ka Nyaruguru harimo ushinzwe amasoko, abari mu kanama ko kwakira ibyaguzwe ndetse n’uwahoze ashinzwe ibikoresho (logistic) baraye bafunzwe.

Ibiro by

Ibiro by’Akarere ka Nyaruguru

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye Kigali Today ko abafunzwe bafashwe ku wa Gatanu tariki ya 19/6/2020. Barakekwaho ubufatanyacyaha mu gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite no kunyereza umutungo.

Amakuru yandi avugwa ku ifungwa ry’aba bakozi bane ni uko baba bazira kuba barasinyiye ko bakiriye imashini ebyiri zifashishwa mu gucapa (printers/imprimante) zitarahagera.

Bivugwa ko Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange muri aka Karere uzwi nka ‘Division Manager’ yavunje mudasobwa igendanwa muri izo mashini nyuma y’uko iye yari yibwe, ariko nyuma akaza kuyirihira na za mashini zikaza.

Ibi byabaye muri 2018, kandi n’izo printers ubu ngo zirahari.

Aba bakozi bane bafashwe nyuma y’uko na Division Manager hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru ndetse n’uwari umuyobozi w’akanama gashinzwe amasoko na bo batawe muri yombi mu minsi mike ishize.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.