Nyaruguru: Batangije igihembwe cy’ihinga ariko ngo nta mvura ihagije bafite

Abatuye mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru bahangayikishijwe n’uko babona igihe cy’ihinga cyageze nyamara bakaba babona nta mvura iri kugwa.

I Nyaruguru batangirije igihembwe cy

I Nyaruguru batangirije igihembwe cy’ihinga mu Murenge wa Ruramba

Babigarutseho ubwo bifatanyaga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru mu gutangiza igihembwe cy’ihinga A. Ni igikorwa cyaranzwe no gutera ibigori mu murima wa hegitari 2.5 wa koperative Coabiwa (Koperative y’abahinzi b’igishanga cy’Uwarurimbi), umurima w’iyo koperative ukaba uherereye mu Mudugudu wa Bukoro, Akagari ka Gabiro.

Jeanne Musabyimana, umunyamuryango w’iyi koperative, ni umwe mu bafite impungenge zo kuba bateye ibigori nta mvura. Izi mpungenge azikura ku kuba barahinze ibishyimbo mu gishanga mu kwezi kwa Gatandatu ntibimere byose kubera imvura itaraguye nk’uko bari babyiteze.

Ati “Izuba rimeze nabi. Uku turi gutera ibigori, ntabwo bishobora kumera nta mvura. Izuba ryanatumye ibishyimbo twahinze mu kabande bitamera, nta bishyimbo bihari. None turi gutera n’ibigori tutazi ko bizamera.”

Theogene Ntawukuriyayo, Perezida w’iyi koperative, asobanura ko ibishyimbo bahinze kuri hegitari eshanui izuba rigatuma bitamera, bari babyitezeho umusaruro wa toni byibura 6, ariko ubu ngo nta n’ibiro 500 bazaheza.

Ku rundi ruhande ariko, ngo ntibareka guhinga kandi babwirwa ko imvura izagwa. Ati “Ubundi mu matariki nk’ayangaya abahinzi babaga batera ku bwinshi. Ariko ubu turatera twizeye ko imvura ishobora kuzagwa kuko ibihe bigenwa n’Imana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yasabye abahinzi kudacika intege ahubwo bakizera iby’uko babwiwe ko imvura izagwa, n’ubwo izacika vuba.

Ati “Icyizere naha aba bahinzi ni uko nanjye nshingira ku makuru twahawe n’ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere, kitubwira ko n’ubwo muri usange imvura izaba nkeya mu gihugu, hano muri Nyaruguru twebwe tuzabona imvura n’ubwo izacika kare. Ariko ubwo turavuga n’amasengesho kugira ngo Imana na yo ibyumve.”

Yabasabye rero guhinga bwangu, ku buryo bitazarenga ku itariki ya 20 Ukwakira batararangiza gutera.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cyatangijwe, i Nyaruguru ubutaka buhujwe buzahingwaho ibigori kuri hegitari 6500, ibishyimbo kuri hegitari 29.000, ibirayi kuri hegitari 5000 n’imboga kuri hegitari 350.

Mu kubihinga hazifashishwa toni n’ibiro 150 by’ifumbire y’imvaruganda na toni 120 z’imbuto y’ibigori.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.