Abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, tariki 2 Nyakanga 2020 bari bamaze kwishyura imisanzu ya mituweli 2020-2021 bose.
Byatumye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwiyemeza gushimira umunyamabanga nshingwabokorwa w’aka kagari, Immaculée Muhimpundu, maze tariki 16 Nyakanga 2020, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo abafasha kumushimira amushyikiriza inka bamugeneye.
Muhimpundu wahawe inka avuga ko mu mwaka ushize wa 2019-2020, abaturage ayobora barangije gutanga mituweli tariki 30 Nyakanga. Yahise yiyemeza ko tariki ya 1 Nyakanga 2020, bazaba barangije gutanga iya 2020-2021.
Ati “Twarogowe na Coronavirus bituma intego twari twihaye irengaho iminsi ibiri, ariko icy’ingenzi ni uko ubu nta warembera mu rugo ngo ananirwe kwivuza mu bo nyobora”.
Ibi ngo babikesha kuba babinyujije mu bimina, baratangiye kuzigama amafaranga ya mituweli muri Nzeri. Ni muri gahunda bise ‘Mbikore Kare ngereyo ntavunitse’.
Inka yahawe na yo yayishimiye, cyane ko ibura amezi abiri gusa ngo ibyare, hanyuma atangire kunywa amata atayaguze.
Ati “Ni inka nziza, ni inka y’umugisha, ni inka y’umuhigo, ni inka y’ubumanzi. Ni ikimenyetso ko ubuyobozi bwacu bujya buha agaciro umuhate umuntu akorana”.
Arongera ati “Kuba nyihawe biranejeje kandi binyongereye imbaraga zo gukora no kwesa n’indi mihigo. N’ubundi sinagendaga buke mu mikorere, ariko ngiye kongera umuvuduko”.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yashimiye Muhimpundu ku bw’intego y’ubwitabire bwa mituweli besheje, anamushimira n’ibindi bikorwa yagejeje ku baturage ayobora, kuko ngo ari byinshi.
Yagize ati “Umuyobozi mwiza ni nk’umushumba mwiza umenya intama aragiye. Nejejwe no kuba Gitifu w’umugore, ukorera mu Murenge uyoborwa n’umugore, mu Ntara iyoborwa n’umugore, yararashe ku ntego. Ni ibigaragaza ko n’abagore dushoboye, ukomereze aho”.
Kuri uyu wa 16 Nyakanga, mu Karere ka Nyaruguru ubwishingizi mu kwivuza bugeze kuri 85%, ariko ubwa mituweli bwonyine buri kuri 75%. Ni nyuma y’iminsi 16 gusa umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 utangiye.