Nyuma y’uko Perezida Kagame yemereye abatuye mu Karere ka Nyaruguru ibitaro byiza, bikanatangira kubakwa, icyiciro cya mbere cy’inyubako kigeze kuri 70% cyubakwa.
Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, ubundi imirimo yo kubaka inzu ebyiri za mbere (ari zo zo mu cyiciro cya mbere kuko ibitaro bizubakwa mu byiciro bibiri), yagombye kurangirana n’umwaka w’ingengo y’imari uri hafi kurangira wa 2019-2020.
Gusa ntibyarangiriye ku gihe cyagenwe kubera icyorezo cya Coronavirus, ariko ngo byanze bikunze umwaka utaha w’ingengo y’imari uzarangira na byo bikoreshwa.
Agira ati “Inyubako ebyiri za mbere, ari na zo ziri hafi kuzura, zirimo ibyumba 160. Nizuzura tuzatangira kuba tuzifashisha, hanyuma hazubakwe n’iya gatatu. Zose nizuzura, ibitaro bya Munini bizaba bifite ibyumba 300.”
Izi nyubako uko ari eshatu zizagenda zihuzwa, ku buryo kuva muri imwe ujya mu yindi bitazajya bisaba kubanza kumanuka hasi, n’ubwo bizaba birimo ikoranabuhanga rya ascenseur rifasha abari mu nyubako kumanuka no kuzamuka mu buryo bwihuse.
Hejuru y’izi nyubako kandi nta mabati azashyirwaho, ahubwo hakoze ku buryo hagaragara ikibuga kinini.
N’ubwo kugeza ubu hataragaragazwa ibyakwifashishwa muri uwo mwanya, n’abubaka izi nzu bakaba bavuga ko kugeza ubu icyo bazi kizahashyirwa ari ibigega by’amazi, hari n’abavuga ko hashobora kuzashyirwa amahema yazajya yifashishwa nk’uburiro, cyangwa aho abarwayi cyangwa n’ababasuye bakwicara bareba ibikikije ibitaro, banaruhuka.
Kubaka ibi bitaro, hamwe no kugura ibikoresho bikenewe ndetse no kuvugurura inyubako zari zisanzwe zifashishwa n’ibi bitaro bya Munini, bizarangira bitwaye miliyoni 14,5 z’Amadolari ya Amerika (hafi miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda).
Ubunini bw’ibi bitaro butuma hari abibaza niba nta mwihariko w’indwara zihariye zizajya zihavurirwa.
Meya Habitegeko avuga ko atabimenya, kuko atazi iby’ubuvuzi, ariko na none ngo abona byari bikwiye gutekerezwaho.
Ati “Ni ibintu tugenerwa na Minisiteri y’Ubuzima. Icyakora natwe tubona bitaba ibitaro bisanzwe gusa, bikwiye kugira indwara bivura yihariye. Hari ibyo twumva bivura Kanseri, nkatwe buriya baduhaye ko bivura nk’umutima kuko kugeza ubu nta bitaro biwuvura byihariye mu Rwanda, tubona byafasha.”
Construction of X&Y wings of @MuniniH at completion stage.The project is a 300 rooms super structure donated by HE to @NyaruguruDistr ppls. The once upon time called #abatebo are no longer #secondclass citizens.#kwibohora26 @GashemaJanvier @oswaki @MirindiD @gatjmv @RwandaHealth pic.twitter.com/HROkxQa5Yh
— Habitegeko Francis (@HabitegekoFran1) June 18, 2020
Amafoto: Akarere ka Nyaruguru