Nyaruguru: Njyanama yahagaritse by’agateganyo uwari Gitifu w’Akarere na Division Manager

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru yahagaritse by’agateganyo Serge Ruzima wari Umunyambanga nshingwabikorwa w’akarere, na nsengiyumva Innocent wari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange (Division Manager) mu karere, baherutse gufungwa bakekwaho ruswa, gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kunyereza umutungo wa Leta.


Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru akaba n’umwe mu bagize Inama Njyanama, Habitegeko Fraçois, yavuze ko aba bayobozi bahagaritswe hashingiwe ku ngingo ya 40 ya sitati rusange y’abakozi ba Leta.

Ku wa gatanu tariki ya 12 Kamena 2020, ni bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Serge Ruzima wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, hamwe na Nsengiyumva Innocent, wari Umuyobozi w’Imirimo rusange mu karere (Division Manager), bakekwaho ibyaha bya ruswa, gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kunyereza umutungo wa Leta.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.