Nyaruguru: Ntibatewe ubwoba n’ababateye bavuze ko bazagaruka

Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanza mu Murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru baherutse kugabwaho igitero n’abaturutse i Burundi, bavuga n’ubwo hari abo babwiye ko bazagaruka, bitabateye ubwoba.

Bamwe mu bagabye igitero bahasize ubuzima bamburwa na zimwe mu ntwaro bari bitwaje

Bamwe mu bagabye igitero bahasize ubuzima bamburwa na zimwe mu ntwaro bari bitwaje

Impamvu ni uko ngo bizeye Ingabo z’u Rwanda zabarinze ntihagire n’umwe uhitanwa n’abateye uwo mudugudu, kandi ngo na bo biyemeje kuzifasha.

Umwe muri bo agira ati “Twumva amasasu n’amabombe ku wa Gatanu ushyira uwa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, twakutse umutima ariko tuguma mu mazu nk’uko twabihawemo amabwiriza, mu rwego rwo korohereza ingabo z’u Rwanda guhangana n’umwanzi nta muturage uguyemo. Ku cyumweru nabwo twararanye ubwoba, ariko ubu bwashize.”

Akomeza agira ati “Hari umuturage umwe bandikiye bamubwira ko bazagaruka, ariko ubu twibereye mu bikorwa byacu, nta kuvuga ngo biriya byaduca intege. Oya! Erega turi kumwe n’ingabo!”

Mugenzi we na we ati “Amarondo arakomeza kurarwa uko yararwaga, ndetse twaranayongereye, twitaye ku hantu umwanzi ashobora kunyura. Ariko abantu baratuje, ni ibisanzwe nk’uko byari byifashe bataratera.”

Hari n’umuhinzi igisasu cyasamburiye inzu ho agace gatoya uvuga ko urebye imirwano yabereye mu mirima ye, abarwana bakamwangiriza imyaka ku buryo ntacyo azasarura, ariko na none ngo haguma ubuzima.

Ati “Nari mfite ingano z’intangarugero ku butaka bungana na Are nka 50. Urebye abari bateye ni zo bihishemo, banyuzemo bakurura inda hasi barazinyukanyuka, hasigara agace gatoya cyane. Imirima y’ibigori na yo bayinyuzemo barabinyukanyuka, ibisigaye biribwa n’inka zari zamennye zumvise amasasu. Ariko kuva ubuzima bwanjye bwararokotse, nta kibazo.”

Ubundi ibitero byo mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira uwa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, byahitanye ubuzima bw’abantu bane mu bari bateye u Rwanda babarirwa mu ijana, naho batatu muri bo bafatwa mpiri. Ku ruhande rw’u Rwanda ho hakomeretse batatu bidakabije, nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u rwanda yabitangaje bikimara kuba.

U Rwanda rwatangaje ko abagabye icyo gitero baturutse i Burundi bakaba ari na ho basubiye, ariko u Burundi bwo buhakana buvuga ko butateye mu Rwanda.

Mu gushaka kumenya amaherezo y’abishwe muri icyo gitero, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yabwiye Kigali Today ko bashyinguwe, kandi ko aho bashyinguwe hazwi, ku buryo uwashaka imirambo yabo yazayibona.

Naho abafashwe mpiri bo, ngo uko bazafatwa hazakurikizwa amategeko mpuzamahanga agenga imfungwa z’intambara, nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango.

Ati “Imfungwa zifasha mu iperereza, ariko byaba na ngombwa zigashyirwa imbere y’ubutabera.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.