Umugabo witwa Jean Damascene Mporamusanga wo mu Kagari ka Ruhinga, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, yasanzwe imbere y’urugo rwe yapfuye, nyuma y’amakimbirane yari yaraye agiranye n’umugore we Nyirabukara Odette.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Rudasingwa Aphrodis, yemereye Kigali Today ko uyu mugabo koko yasanzwe imbere y’iwe mu rugo yapfuye, gusa avuga ko nta wakwemeza ko yishwe n’umugore we.
Uyu muyobozi yavuze ko amakuru y’urupfu rwa Mporamusanga bayamenye ahagana saa sita kuri uyu wa mbere, bagahita bihutira kujyayo nk’ubuyobozi hamwe n’inzego z’umutekano.
Rudasingwa avuga ko bakihagera basanze uwo mugabo yapfuye, ariko ko nta gikomere na kimwe bamusanganye ku mubiri.
Uyu muyobozi yavuze ko umugore wa nyakwigendera hamwe n’abana batari bahari, kuko abana bakuru bari bagiye kwiga, naho umuto yajyanye na nyina.
Yavuze kandi ko baganiriye n’umugore wa nyakwigendera, akababwira ko kuva mu gitondo umugabo yamubwiraga ko yumva arwaye, akamusaba kujya kwa muganga ariko undi akabyanga avuga ko azajyayo ejo.
Amakuru aturuka mu baturanyi b’uyu muryango aravuga ko uwo mugabo hari abamubonye mu gitondo arimo yota izuba aho yaguye.
Icyakora andi makuru avuga ko uyu muryango wari umaze iminsi mu makimbirane yaturutse ku mafaranga y’inka bagurishije, ariko umugabo akayanywera yose akayamara.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata Aphrodis Rudasingwa, na we yemeje aya makuru, avuga ko uwo muryango wari wararagije inka umuntu, ariko akaza kubabwira ko atagishoboye kuyitaho.
Nyuma y’ibyo ngo haje gufatwa umwanzuro wo kuyigurisha bagabana amafaranga, maze umuryango wa Mporamusanga uhabwa amafaranga ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda, ari na yo bivugwa ko yanywereye akayamara.
Kuva uwo mugabo yabona ayo mafaranga ngo ntiyongeye kugaruka mu rugo, kugeza ku cyumweru tariki 01 Werurwe 2020, ubwo umugore we yamusangaga mu kabari mu gasantere baturanye.
Uwo muyobozi avuga ko ku kyumweru tariki ya 01 Werurwe 2020, umugore wa Mporamusanga yamusanze mu gasantere kari hafi y’aho batuye, akamubaza aho yashyize amafaranga, ariko agasanga nta yo afite, gusa nyuma y’uko abaturage babumvikanishije umugabo yari yemeye ko yari kumuha ibihumbi 20 kuri uyu wa mbere saa kumi n’imwe.
Abaturage bavuga ko muri uko kugirana amakimbirane, umugore ngo yabwiye umugabo ko “uko anywera ayo mafaranga yanazigama ayo kugura isanduku yo kumushyuinguramo”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, na we yemeje amakuru y’urupfu rwa Mporamusanga.
CIP Twajamahoro yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wasanzwe imbere y’iwe, ariko hakaba nta kimenyetso kigaragaza icyaba cyamwishe.
Yavuze ko ubu hatangiye iperereza ngo hamenyekanye icyaba cyateye uru rupfu, mu bakorwaho iperereza hakaba harimo n’umugore wa nyakwigendera.
CIP Twajamahoro kandi na we yavuze ku makimbirane yari ari hagati y’uyu muryango, avuga ko na we amakuru afite ari uko ku cyumweru bari batonganye bapfa amafaranga.
Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru, kugira ngo usuzumwe.