Umuryango Mabawa ukorera mu Karere ka Nyaruguru, uratangaza ko uhangayikishijwe n’ikibazo cy’abana b’abangavu batwara inda z’imburagihe, bikabaviramo guta amashuri no gutakaza andi mahirwe bari kuzabona mu buzima bwabo.
Ni muri urwo rwego, uwo muryango uri mu bukangurambaga buzamara amezi atandatu mu Murenge wa Mata aho ukorera, bugamije gushishikariza abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 19 kumenya kuvuga ‘OYA’, mu gihe hari abashaka kubashuka bikaba byabaviramo gutwita imburagihe.
Umuryango Mabawa washinzwe n’Umusuwisikazi, Katrine Keller, nyuma yo gusura Akarere ka Nyaruguru nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti, akiyemeza kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo byatewe na yo.
Ubwo bukangurambaga kandi bugamije no gufasha abangavu bamaze kubyara imburagihe, bakigishwa gutegura no gucunga imishinga mito n’iciriritse, kugira ngo babashe kwibeshaho n’abana babo.
Gashagaza Leon, Umukozi mu Muryango Mabawa, avuga ko muri ubu bukangurambaga bagamije gukangurira abangavu gusobanukirwa imiterere y’umubiri wabo, bityo bikabarinda kubyara bakiri bato kuko hari amahirwe menshi baba bivukije.
Ati “Ikigamijwe ni ugukangurira abangavu kumenya umubiri wabo, kubereka amahirwe bafite, kandi tukabasaba kwirinda kubyara bakiri bato kuko bituma baba ibicibwa muri sosiyete kubera ko babyaye”.
Muri ubwo bukangurambaga, Umuryango Mabawa watumiye Nyampinga w’u Rwanda 2020, Miss Nishimwe Naomie, akaba amaze icyumweru mu Murenge wa Mata aganiriza abo bangavu ku buzima bwabo bw’imyororokere.
Muri icyo cyumweru, Miss Nishimwe Naomie yazengurutse imidugudu yose igize Umurenge wa Mata, mu rwego rwo gusobanurira abana b’abakobwa ibyiza byo kutabyara bakiri batoya.
Yabashije kandi kubagaragariza amahirwe batakaza iyo babyaye bakiri batoya, ndetse no kubigisha kuvuga oya, igihe hari abashaka kubashuka ngo babasambanye.
Miss Nishimwe yagize ati “Abakobwa b’abangavu bakwiye kuvuga oya ku buzima bwabo, kuko utamenya ngo ejo hazamera gute. Bakwiye kumva ko ejo habo hazaza bazahabonera ibyiza igihe bitwaye neza.
Muri iki gihe batari no kujya ku mashuri hari ibibazo byinshi birimo no guterwa izo nda, ari na yo mpamvu bakwiye kwiga guhakana bakagera ku byo bifuza bitanyuze mu nzira mbi”.
Muri ubu bukangurambaga kandi abana b’abakobwa bahabwa ibikoresho by’isuku, bibafasha mu gihe bagiye mu mihango.
Uwineza Collete, umwe mu babyeyi wagize ingorane zo kubyara afite imyaka 15, ni umwe mu baje gufatanya mu kwigisha abo bangavu.
Yabasobanuriye ingaruka yahuye na zo nk’umuntu wari ubyaye akiri muto, zirimo gutereranwa n’umuryango, ndetse n’amakimbirane yavuze mu muryango we kubera gucikamo ibice, hari ababashije kumwumva n’abataramushakaga mu muryango.
Uwineza yaboneyeho gusaba abo bakobwa ko abatarabyara bakwifata, naho abamaze kubyara na bo bagaharanira kubaho neza n’abana babo, kandi bakirinda kongera kubyara vuba.
Mu cyiciro cya kabiri cy’ubu bukangurambaga, abangavu babyaye bazahabwa inkunga y’imishinga yabo binyuze ku bahagarariye amakoprative ku murenge.
Muri uyu Murenge wa Mata, ubu habarurwa abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 19 barenga 500, muri bo 29 bakaba barabyaye imburagihe.