Nyaruguru: Uwahoze ayobora akanama gatanga amasoko yatawe muri yombi

Evode Uzarazi wahoze ari umuyobozi w’ishami ry’ubuzima akaba n’umuyobozi w’akanama gatanga amasoko mu Karere ka Nyaruguru, na we yatawe muri yombi na RIB.

Ibiro by

Ibiro by’Akarere ka Nyaruguru

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko na we yamenye ko RIB yataye muri yombi Uzarazi kuri uyu wa 17 Kamena 2020. Icyakora ngo ibyo azira byamenywa na RIB cyane ko Uzarazi atari akiri umukozi w’akarere ayobora.

Uzarazi yari agiye kumara ibyumweru bibiri asezeye ku kazi nk’umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyaruguru, kandi mbere yaho gato yari yabanje kwegura ku mwanya w’uyobora akanama gatanga amasoko muri aka karere.

Ku bijyanye n’icyatumye afungwa, bivugwa ko yaba akurikiranyweho icyaha cyo kwigwizizaho indonke.

Uzarazi afunzwe nyuma y’iminsi mike yari ishize mu Karere ka Nyaruguru hafunzwe abandi bayobozi barimo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere witwa Serge Ruzima n’Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange muri aka Karere (Division Manager) witwa Innocent Nsengiyumva.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.