Nyirabyo yatunguranye mw’ikanzu ikoze mu mashara maze aratungurana muri ArtRwanda-Ubuhanzi

Amarushanwa ya ArtRwanda- Ubuhanzi amaze guhinduka urubuga rufasha urubyiruko rw’u Rwanda kugaragaza impano mu ngero z’ubuhanzi zitandukanye zirimo umuziki, ubugeni, ubusizi, imideli n’ibindi. Ariko noneho kuri iyi nshuro hajemo utundi dushya tudasanzwe turimo umukobwa waserutse yambaye ikanzu ikoze mu bishangara by’insina agatungura abantu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 nibwo hatangijwe urugendo rwo gushakisha abahiga abandi ku rwego rw’Intara mu irushanwa rya ArtRwanda- Ubuhanzi.

Ni amajonjora yatangiriye mu Ntara y’i Burasirazuba mu Karere ka Nyagatare, ahahuriye urubyiruko rufite impano mu bintu bintandukanye.Umwe mu batunguranye ni Nyirabyo Fabiola, umuhanzi w’imideli waserutse yambaye amashara, bigatangaza abari aho.

Yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwambara gutyo mu rwego rwo kugaragaza agashya nk’umunyamideli.Uyu mukobwa yakoze imyambaro itandukanye irimo nk’uwavuye mu gitambaro cy’igitenge n’ikoboyi.

ArtRwanda-Ubuhanzi ni amarushanwa ategurwa na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko ibinyujije mu Inteko y’Umuco (RCHA), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe Iterambere (KOICA).

Agamije gushakisha no gushyigikira urubyiruko rufite impano mu rwego rwo guhanga imirimo ishingiye ku buhanzi.Iri rushanwa rizenguruka igihugu cyose hashakishwa abanyempano bo mu byiciro bitandatu birimo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Ku rwego rw’uturere muri ArtRwanda-Ubuhanzi hiyandikishije urubyiruko 3402, muri rwo abakomeje ku rwego rw’Intara ni 741.

Abahanzi bazatoranywa muri aba bazinjizwa mu mahugurwa y’umwaka, aho bazafashwa kwagura impano zabo no kuziha umurongo wabafasha kuzibyaza umusaruro. Nyuma y’icyo gihe ni bwo abahanzi bazagera mu cyiciro cya nyuma ari na cyo kizagena uwatsinze muri buri cyiciro.

Batatu ba mbere muri buri cyiciro bazahembwa miliyoni 1 Frw mu gihe imishinga itatu ya mbere izahabwa miliyoni 10 Frw kuri buri wose

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.