Nyirakuruza w’umunya-Espagne Cesc Fabregas ufite imyaka 95 y’amavuko yakize icyorezo cya Coronavirus
Mu minsi ishize nibwo Cesc Fabreagas yari yatangaje ko Nyirakuruza (nyina wa Nyirakuru) we yafashwe n’icyorezo cya Coronavirus, aho yari arwariye mu mujyi wa Barcelona town ahitwa Arenys de Mar, aho yatangazaga ko abona bigoye kuyikira kubera imyaka ye (95).
Kuri uyu wa Gatatu abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umunya-Espagne Cesc Fabregas wakiniye amakipe nka Arsenal, FC Barcelone, Chelsea ndetse na Monaco arimo ubu, yatangaje ko Nyirakuruza we yamaze gukira iki cyorezo, aho yashimiye by’umwihariko abaganga bamwitayeho, ndetse n’abandi bo ku isi muri rusange.
Mu minsi ishize, ni bwo umutoza Pep Gauradiola wahoze umutoza mu ikipe ya FC Barcelone yapfushije Maman we umubyara witwaga Dolors Sala Carrió, akaba we yari afite imyaka 82 y’amavuko, apfira mu mujyi wa Barcelone.
Igihugu cya Espagne ni kimwe mu bihugu bikomeje kwibasirwa n’iki cyorezo, aho kugeza abantu barenga ibihumbi 230 bamaze kuyandura, ihitana abarenga ibihumbi 24, naho abashize kuyikira barimo n’uyu mubyeyi bakaba ari 132,929.