Nyuma ya Noeline haje undi mukobwa washyize hanze amafoto yambaye ubusa buriburi / Reba Amafoto yateye ubwoba na nyirubwite

Umunyarwandakazi witwa Rugambwa Isimbi Sylivine usanzwe akora akazi ko kwerekana imideli yashyize hanze amafoto atatu atandukanye ku rubuga rwa Instagram amugaragaza ko nta kantu na kamwe yambaye, kuri aya mafoto yagiye yandikaho ubutumwa butandukanye, hari iyo yanditseho ko ifoto ari umuvugo utagira amagambo indi yandikaho ko no kwifotoza ari uburyo bwo kwerekana imideli.Nyuma y’impaka nyinshi byaje gutuma uyu mukobwa asiba amafoto yose yabarizwaga kuri instagram ye.

Rugambwa Isimbi Sylivine yeretse ubwambure bwe abarenga 1000 bamukurikira kuri uru rubuga nyuma y’aho Miniseteri y’Umuco na Siporo itangarije ko hagiye gutangira gushyira mu bikorwa ibihano bihabwa abantu bakwirakwiza amashusho n’amafoto y’urukozasoni, aha MINISIPOC yasohoye itangazo ivuga ko gukwirakwiza amafoto nk’ayo atajyanye n’umuco ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umunyarwandakazi Rugambwa Isimbi Sylivine uzasanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli, we ntiyakanzwe n’iryo tegeko, maze ashyira hanze uruhererekane rw’amafoto yambaye ubusa buriburi ariko yahishe imyanya ndangagitsina ye. Nyuma yaje gusiba ikitwa ifoto cyose cyabarizwaga kuri instagram ye , gusa aya mafoto yari yamaze no gusakara hirya no hino haba mu bitangazamakuru ndetse no kuzindi mbuga nkoranyambaga.

Uyu mwali agaragaza ko kwifotoza yambaye ubusa abikora nk’igice kimwe cyo kumurika imideli nk’uko anabikora iyo yambaye imyenda. Abantu benshi bamukurikira nabo bagaragaza ko bamushyigikiye ndetse ko amaze kuba umunyamideli w’umunyamwuga.

Uyu mukobwa yagaragaje ko aya mafoto yambaye ubusa yayafotowe na gafotozi w’umusore witwa Jules Mugabo. Abamukurikira bahise batangira gutanga ibitekerezo bavuga ko bategereje ibitekerezo biratangwa kuri iyi foto mu gihe abandi bavugaga ko bakunda abafotozi b’ababasore . Gusa abafotora aya mafoto bakunze kuvuga ko babimenyereye nubwo ngo rimwe na rimwe bibagora.

yanditseho ko ifoto ari umuvugo utagira amagambo

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.