Nyuma y’igihe ataka kuribwa munda Haruna Niyonzima kapiteni w’Amavubi yabazwe (AMAFOTO)

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon muri Libya yamaze kubagwa ku mara nyuma y’igihe aribwa mu nda. Yabazwe ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2023 muri Libya aho akina, bikaba byaragenze neza ubu ameze neza.

Uyu mukinnyi akaba yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko yari amaze iminsi yumva aribwa mu nda ahitamo kujya kwa muganga. Nyuma y’isuzumwa ryakozwe, basanze afite ikibazo ku mara biba ngombwa ko abagwa ubu akaba ameze neza nyuma yo kwitabwaho n’abaganga b’inzobere.

Haruna akaba ashimira ikipe ye yamubaye hafi, itsinda ry’abaganga bamwitayeho, akaba yizeye gukira vuba akagaruka mu kazi nk’ibisanzwe.

Haruna Niyonzima yatangiye gukinira iyi kipe muri Mutarama 2023 ubwo yari avuye muri AS Kigali, ni ikipe yagiriyemo ibihe byiza cyane ko kuva yayigeramo ari umukinnyi ntasimburwa ku mwanya we.

Al Ta’awon SC ni ikipe yashinzwe mu 1960. Ikinira kuri Stade ya Benina Martyrs [yahinduriwe izina iba Hugo Chávez Football Stadium kuva mu 2011] yakira abantu 10.550 mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Benghazi.

Abazwe mu gihe ikipe ye imaze gukina imikino 3 muri shampiyona izindi zimaze gukina 4 aho bafitanye umukino na Al Hilal ejo ku Cyumweru. Ubu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 5, Al Ahli Benghazi ya mbere ifite 10.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.