Nyuma y’iminsi asohoye indirimbo bambaye ubusa , Janelle Monae yatunguye abafana abereka ibere mu gitaramo (Reba Amafoto)

Umunyamerikakazi Janelle Monae uri mu bagezweho muri iki gihe , nyuma y’iminsi micye ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Lipstic Lover’ igaragaramo abakobwa bambaye ubusa , uyu muhanzikazi yongeye gutungurana ubwo yiyamburaga akereka abafana ibere rye , dore ko azwiho kugira amabere meza.

Byabereye mu Iserukiramuco “The 2023 Essence Festival’’ cyabereye muri New Orleans muri Amerika mu mpera z’iki Cyumweru. Uyu muhanzikazi yagiye ku rubyiniro yambaye agakabutura kagufi n’isutiye, ndetse n’ingofero iri mu mabara amwe n’iyi myambaro y’umukara n’umweru.

Ubwo yari ari kuririmba uyu muhanzikazi yazamuye igice kimwe cy’akenda yari yambaye hejuru maze agaragaza ibere rye rimwe. Uyu muhanzikazi w’imyaka 37 yari yapfutse imoko ye ariko ikindi gice cy’ibere kiri hanze.
Ntabwo ari ubwa mbere Janelle Monáe asohoye ibere imbere y’imbaga mu mezi make ashize cyane ko muri Gicurasi yatunguye benshi ubwo hajyaga hanze amashusho nabwo yashyize amabere hanze.

Muri Nyakanga umwaka ushize nabwo hagiye hanze amafoto y’uyu muhanzi nta kintu yambaye hejuru.

Monáe muri Kamena uyu mwaka yagaragaye ku gifuniko cy’Ikinyamakuru Rolling Stone avuga ko “Nishima by’ikirenga iyo amabere yanjye ari hanze kandi nshobora kwiruka numva mfite umudendezo.’’

Uyu muhanzi ukunze kwishyira mu cyiciro cy’abatiyumva nk’abagabo cyangwa abagore aheruka gushyira hanze album yise “The Age of Pleasure” cyangwa se “Umwaka w’ibyishimo’’ mu Kinyarwanda.

Igifuniko cyacyo nabwo nticyavuzweho rumwe kubera imiterere gifite. Icyo gihe yabwiye Rolling Stone ko yahinduye imibereho ye yabagamo mbere ari na yo mpamvu yakoze album itandukanye n’izindi.

Yerekanye ibere rimwe mu gitamo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.