Nyuma y’imyaka 6 umunyeshuri yigaranzuye mwarimu we / Uko byagenze mu mukino Manchester City yatsinzwemo na Arsenal bagashaka no kurwana (Amafoto)

Kuri uyu mugoroba wo kuwa 08 Ukwakira 2023 hari hitezwe umukino wahuzaga ikipe ebyiri zo mu Bwongereza zikunzwe cyane arizo Arsenal na Manchester City , zaje ukina umukino umeze nko gupfa no gukira kuko bashatse no kurwana.

Ijoro ryashize nibwo shampiyona yo mu cyiciro cya mbere yo mu Bwongereza yakomezaga aho byari byitezwe ko uyu umukino w’amakipe abiri tutatinya kuvuga ko kugeza ubu ariyo ahanganye, n’ubwo shampiyona ikiri mbisi kuko mu mikino bazakina uko ari 38 hamajije kubamo umunani gusa kuri buri kipe , kuko kugeza ubu ikipe ya Arsenal ntiratakaza na rimwe usibye umukino yanganyijemo na Tottenham Hotspurs.

Ikipe ya Manchester City itozwa n’umutoza bamwe bafata nk’umwarimu w’umutozwa wa Arsenal kuko yahoze yungirijwe nawe yo imaze gutakaza imikino ibiri mu munani imaze gukina byatumye ihita ijya no ku mwanya wa gatatu na amanota 18.

Umukino wahuzaga aya makipe yombi washoje ikipe ya Arsenal itsinze ikipe ya Manchester City igitego kimwe ku busa (1-0) cyatsinzwe na Gabriel Martinel ku munota wa 86”.

Ibintu byaherukaga mu mwaka wa 2018 , muri make hari hashize imyaka itandatu Arsenal itabasha gutsinda Manchester City muri Shampiyona uko bimera, dore ko kuva icyo gihe ikipe ya Manchester City yatozwaga na Pep Guardiola , umutoza wa Arsenal ariwe Mikel Arteta yari umwungiriza we(Assistant coach).

Uyu mugoroba rero ikipe ya Arsenal yashyizeho akadomo ku rugendo yarimazemo imyaka 6 idatsinda ikipe ya Manchester City bituma inahabwa amahirwe ko iri mu makipe ashobora kuba yatwara shampiyona yo mu cyicaro cya mbere mu Bwongereza ikunzwe n’abantu benshi cyane.

Nyuma y’uko uyu mukino wari urangiye ariko abakinnyi ba Manchester City barimo Erling Haaland na Kayle Walker bashatse gukubita umwe mu ba batoza ba Arsenal kubera amagambo atabashimishije bagiye bumva cyane.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.