Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria no muri Africa, Inetimi Timaya Odon uri kubarizwa i Kigali aho azataramira kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko yiteguye gukorana n’umuhanzi uwari wese wo mu Rwanda uzamugaragariza ko nawe abikeneye.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022 nibwo Timaya yasesekaye mu mujyi wa Kigali.
Uyu muhanzi uri batunze za Miliyari muri Nigeria, akigera i Kigali yabwiye abanyamakuru bari bagiye ku musanganira ku kibuga cy’indege ko mu byamukururiye kuza gutaramira mu Rwanda harimo n’ubwiza bw’Abanyarwandakazi.
Kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza igitaramo, Timaya n’abandi bazafatanya basezeranyije abakunzi ba muzika kuzabakorera igitaramo cy’umuriro.
Uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko, yavuze ko mu minsi azamara mu Rwanda yiteguye gukorana n’abahanzi baho mu gihe hazagira umwegera akabimusaba.
Ati “Umuhanzi wese twakorana wabinsaba kandi agakomeza gusunika ngo bibe kuko burya guhozaho no gushakisha uko byagerwaho nibyo bituma biba, burya amafaranga ni cyo kintu cyanyuma kiza mu bucuruzi mbere ni umuhate”.
Okkama uri mu bahanzi bagezweho cyane mu Rwanda nawe uzaririmba muri iki gitaramo, yavuze ko yiteguye gushiisha abazitabira mu muziki wa live. Ati “Mu bihe bitambutse nagiye ngaragara nkora semi-live ariko kuri ubu nzakora live kandi nzazana n’undi muhanzi uri kuzamuka ntekereza ko bizanyura abazitabira”.
Umuhanzikazi Bwiza nawe uzaririmba muri iki gitaramo yavuze ko ari ibintu bishimishije kuri we kuzahurira ku rubyiniro n’icyamamare nka Timaya.
Iki gitaramo cyiswe Kigali Jazz Junction kizaba kuri uyu wa Gatanu kuri Canal Olympia ku musozi wa Rebero.
Kwinjira kubagura tike mbere y’igitaramo ni 10,000Frw mu myanya isanzwe, 20,000Frw mu myanay y’icyubahiro (VIP) na 350,000Frw ku meza y’abantu 8 hariho n’icyo kunywa.