Nyuma yo gushyira hanze album yise “For All The Dogs.” umuraperi Drake yatangaje ko agiye gufata ikiruhuko mu muziki kubera uburwayi amaranye igihe

Umuraperi Drake yahishuye ko agiye kuba afashe ikiruhuko mu muziki ku bw’ibibazo by’ubuzima akomora ku ndwara y’igifu amaranye imyaka myinshi.

Uyu muraperi w’umunya-Canada yatangaje ko agiye kuba ahagaritse umuziki yakoraga nko mu gihe cy’umwaka cyangwa kirengaho kugira ngo abanze yite ku buzima bwe butameze neza. Iri tangazo rigiye hanze, nyuma yo gushyira hanze album ye nshya iriho indirimbo yifashishijemo umuhungu we w’imyaka itanu Adonis.

Ibi, Drake yabitangarije mu gace ka SiriusXM series Table for One, aho yagize ati: “Ngiye kuba ndetse umuziki ho gato. Mbabwije ukuri, ngiye kubanza kwita ku buzima bwanjye kubera ibibazo by’igifu maranye imyaka. Nta nubwo nzi igihe ngiye kumara uko kingana gishobora kuba umwaka cyangwa kikarengaho gato.”

Kuri uyu wa Gatanu nibwo uyu muraperi yashyize hanze album ye ya cyenda yise “For All The Dogs.” Iriho indirimbo zigera kuri 23 zirimo izo yafatanije n’ibindi byamamare birimo 21 Savage, J Cole, Lily Yachty, n’umuhungu we muto Adonis wumvikana arapa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.