Nyuma yo kwamburwa aba Generals, FDLR, FLN na RUD Urunana bari mu marembera (Video)

Abakuru b’abarwanyi bakuwe mu mitwe ishinjwa iterabwoba ikorera muri Kongo Kinshasa, batangaza ko nyuma yo kuzanwa mu Rwanda iby’iyo mitwe byabaye nk’ibirangiye burundu.

Abafashwe ni abasirikare 57 n

Abafashwe ni abasirikare 57 n’umusivili umwe

Ku wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abarwanyi 57 n’umusivili umwe bavanywe mu mashyamba ya Kongo bohererezwa u Rwanda kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2020, barimo umuhungu wa Gen Irategeka Wilson wayoboye FDLR.

Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera avuga ko abo barwanyi bo mu mitwe ya P5, RUD Urunana na FDLR barimo aba ‘Generals’ batanu, aba ‘Colonels’ batatu n’aba ‘Lt Colonels’ babiri.

Aba barwanyi bagiye gushyikirizwa inkiko, baregwa ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuwujyamo, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kwica no gusahura ndetse no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Bahorera agira ati “Bafashwe na Leta ya Kongo, aho baziye mu Rwanda bamwe bahise bajyanwa mu ngando, ibyaha bakurikiranyweho birimo iterabwoba no kugirira nabi ubutegetsi buriho, ni ibyaha bisaba gukorerwa iperereza umuntu yitonze”.

Ati “Amakuru batanze aracyagenzurwa ndetse no kureba niba hari ibimenyetso bifatika kuri ibyo bivugwa, umuntu wese ufite uruhare mu byo bavuze, yaba ari mu Rwanda cyangwa ari mu mahanga, na we azakurikiranwa ashyikirizwe ubutabera dukurikije ibimenyetso bizaba byagaragaye”.

Muri aba bafashwe aba Generals ni Gen Maj Nsanzumukire Félicien wiyitaga Irakiza Fred, Gen Maj Anastase Munyaneza wiyitaga Rukundo Kulamba bo muri FLN (CNRD), Gen Maj Habyarimana Joseph wiyitaga (Bucebo Sophonie), Brig Gen Habimana Mark, Brig Gen Léopold Mujyambere bo muri FDLR.

Mu ba Colonel hari uwitwa Nzeyimana Mark, Iyamuremye Emmanuel bo muri FLN, ndetse na Lt Col Habarurema Emmanuel witaga Habarurema Asifiwe Manud uregwa kuyobora ibitero byibasiye Imirenge ya Busasamana na Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Mu bandi basirikare batandukanye bo muri iyo mitwe harimo umuhungu wa Gen Wilson Irategeka witwa Sous-Lt Ndagijimana Jean Chrétien, ndetse n’umusivile witwa Urinzwenimana Origène wari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa FDLR.

Col Nizeyimana Mark wo muri FLN-MRCD ubumwe wafashwe mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, avuga ko yari avuye gufata amasasu i Burundi ayashyira abasirikare yayoboraga bari ahitwa Kalehe.

Icyo gihe ngo hari hashize amezi abiri Gen Wilson Irategeka yishwe ari kumwe n’abandi bari bamugaragiye barimo Brig Gen witwaga Sadiki Shabani na Lt Col witwaga Crispus.

Col Nizeyimana agira ati “Kugira ngo imisanzu iboneke ivuye i Burayi, ni uko baba bazi ko hari abasirikare, ariko icyo nababwira ni uko abasigaye iyo mu kibira (mu mashyamba ya Kongo) ntabwo barenze 50, abo ni bo bakoreshwa basaba amafaranga hanze”.

Ati “Abo rero nababwira nti utagera ibwami abeshywa byinshi, maze kwibonera u Rwanda uko rumeze barambwiraga ngo iyo ugezeyo bakwica, ariko amezi yose maze mu Rwanda nta muntu wari wantunga urutoki, ahubwo iterambere nahasanze jye nibona nk’umuturage burundu”.

Arakomeza ati “Iyo muri Kongo ubu habayeho gutandukana, byararangiye ibyo gufasha no kubana, mbere twararwanaga rimwe ubundi tukongera kwihuza iyo baterwaga, ariko ubu Abanyekongo nta mikino bagifite ku Banyarwanda bariyo”.

Uwitwa Col Iyamuremye Emmanuel na we wabarizwaga mu mutwe wa FLN akomeza avuga ko mu gihe FDLR cyangwa FLN baba basigaranye abasirikare benshi muri Kongo batarenga 200 hamwe n’abaturage batarenga 2,000.

Na we avuga ko yicuza igihe cyose yataye abwirwa ko bazafata u Rwanda amaso agahera mu kirere.

Aba bakuru b’abarwanyi bavuga ko intwaro bazikuye mu ntambara bafashijemo Laurent Desiré Kabila wategetse Kongo, amasasu na yo bakayagura ku basirikare ba Kongo n’u Burundi, mu nkunga baba bahawe n’abayobora FDLR bari i Burayi.

Ibikorwa byo gutera u Rwanda mu karere ka Nyaruguru ngo byatangiye gutegurwa muri 2018 ubwo bamwe bafataga ibyangombwa bya Kongo bakamanuka bambukira i Burundi, aho bakirwaga n’uwitwa Maj Gen Sinayobye Barnabé akabafasha kwinjira mu Rwanda.

Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera

Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera

Aba barwanyi kandi bavuga ko nta ruhare rugaragara u Burundi bufite mu bitero byagabwe na FLN mu Rwanda, keretse abantu bamwe ku giti cyabo ngo bari muri Leta ya Petero Nkurunziza, barimo uwitwa Agricole.

Undi murwanyi ukomoka mu mutwe wa RUD Urunana, ni uwitwa Habumukiza Theoneste uzwi nka Entreparathèse, akaba ari mu bagabye igitero mu Kinigi mu kwezi k’Ukwakira k’umwaka ushize wa 2019.

Habumukiza yagiye muri Uganda kwiga ubumenyi buhanitse (Masters), arangirije amasomo mu cyahoze ari Ishuri ry’Imari n’Icungamutungo (SFB), ubu ni rimwe mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda.

Avuga ko yaje guhura n’Umunyarwanda witwa Jonas wabaga muri Uganda amubwira ko afite ikirombe cy’amabuye y’agaciro muri Kongo, amwizeza umushahara w’amadolari ya Amerika 2,000 buri kwezi, ni ko kumwoherezayo agiye mu mitwe iregwa kurwanya u Rwanda.

Umuvugizi wa RIB aburira urubyiruko kwirinda abarushukisha imishahara ihenze n’ibindi bakarujyana hanze y’igihugu, ko baba bagamije kurukoresha ibirutwara ubuzima.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.