Nyuma y’uko umukino wa nyuma ikipe ya Inter Miami ikinamo umunya Argentine Lionel Messi yahuriyemo na Nashville SC, iminota 90 irangiye ari igitego 1-1 maze hitabazwa penaliti birangira Inter Miami yinjije 10 naho Nashville SC yo yinjiza 9. Ibi byatumye Lionel Messi yanditse amateka mashya yo kuba umukinnyi utwaye ibikombe byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru.
Icyo gitego kimwe cya Inter Miami n’ubundi cyari cyatsinzwe na Lionel Messi ku munota wa 23 maze umukinnyi witwa Picault aza kukishyura ku munota wa 57. Iki gikombe uyu mukinnyi ufite Ballon d’Or 7 yegukanye cyahise Kiba icya 44 mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru bituma ahita ahigika Dani Alves bahoze bakinana muri FC Barcelona warufite 43 akaba ari nawe wari ufite agahigo ko kugira ibikombe byinshi.
Ibyo bikombe Lionel Messi amaze kwegukana birimo,10 bya shampiyona ya Espagne, 4 bya Champions League , 7 bya Copa Del Rey, 8 bya Spanish Super Cup, 3 by’igikombe cy’Isi cy’amakipe asanzwe (FIFA Club World Cup), 3 bya UEFA Super Cup, igikombe cy’Isi 1 , 1 cya Finalissima, 1 cya Copa America, 1 cya Olympic Gold, igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 U20, ibikombe 2 bya shampiyona y’u Bufaransa Ligue 1, 1 cya Trophée de Champions ndetse no kongeraho icyo yatwaranye na Inter Miami.
Messi kandi usibye kuba yashyiragaho agahigo yanafashaga ikipe ye kwegukana igikombe cya 1 mu mateka yayo kuva yajya muri Major League Soccer,mu mikino 7 amaze kuyikinira yayitsindiye ibitego 10.