Nyuma y’uko abwiye nyina ko agiye gukatira uwari umukunzi we yahise amwica umurambo awusiga ku kibuga cy’indege ahungira iwabo

Kevin Kinyajui Kang’ethe, umugabo ufite inkomoko muri Kenya ariko wari utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arashinjwa kwica umukobwa bakundanaga, agahita atega indege imusubiza iwabo muri Kenya.

Kevin bivugwa ko yishe umukunzi we Margaret Mbitu na we ukomoka muri Kenya, umurambo we akawusiga mu modoka muri parikingi yo ku kibuga cy’indege, Boston Logan International Airport.

Umubyeyi wa nyakwigendera, Rose Mbitu, yabwiye Boston News ko umwana we yishwe ubwo yiteguraga guhagarika urukundo rwe na Kevin.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko Mbitu aheruka ku kazi tariki 30 Ukwakira 2023, ari nabwo abantu baheruka kumubona ari muzima saa tanu z’ijoro.

Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Kenya, DCI, rwatangaje ko ruri gukorana n’urwo muri Amerika, kugira ngo Kevin atabwe muri yombi.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.