Nyuma y’uko COVID-19 igaragaye mu bamotari i Kigali harakurikiraho iki?

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abamotari babiri icyorezo cya COVID-19 cyagaragayeho mu mujyi wa Kigali bakoreraga mu bice (zone) bitandukanye.

Dr Sabin Nsanzimana

Dr Sabin Nsanzimana

Umwe ngo yagaragaye mu Karere ka Kicukiro, undi agaragara mu ka Nyarugenge, ariko ngo bashobora no kuba baturuka hamwe ariko bakorera ku maseta atandukanye ku buryo biza kugaragazwa n’igikorwa cy’igenzura cyitwa ‘clinical investigation’ cyatangiye cyo kumenya aho bakuye ubwandu n’imiryango yabo igapimwa, nk’uko Dr. Nsanzimana yabivuze.

Igikorwa cyo gushakisha abantu bose bahuye n’abo bamotari kugira ngo bapimwe cyatangiye.

Umuyobozi wa RBC avuga ko abamotari n’abatega moto bakwiye kubahiriza amabwiriza bashyiriweho kuko umumotari ashobora kwanduza umugenzi cyangwa umugenzi akaba ari we wanduza umumotari ku buryo buri wese akwiye gukaza ingamba zo kwirinda.

Uretse kwambara agatambaro mu mutwe mbere yo kwambara ingofero irinda impanuka (casque) ndetse no gukaraba umuti wica udukoko, umuyobozi wa RBC asaba abatega za moto kujya buri gihe bishyura hifashishijwe ikoranabuhanga kuko bifasha mu kumenya umuntu wese wageze kuri moto igihe havutse ikibazo.

Ati “Uburyo buhari bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ni bumwe mu budufasha nk’abaganga kugira ngo tumenye umuntu wese wakandagiye kuri moto. Hari abatabyubahiriza bazi ko biborohereza ariko ugasanga ahubwo bibateye ikibazo. Uwakandagiye kuri moto turaza kumushaka dushingiye ku kureba uwayigiyeho, uburyo yishyuye n’aho ari. Izo ngamba Leta iba yarashyizeho ziba ari ukugira ngo nihavuka ikibazo nk’iki tuzamenye uko tugishakira igisubizo.”

Umuyobozi wa RBC avuga ko ikibazo cyagaragaye kuri abo bamotari babiri kidasobanuye ko abamotari ari bo banduza abagenzi. Gusa abasaba kwitwararika ku ngamba zashyizweho by’umwihariko bakaba bafite umuti wo gukaraba intoki kandi wizewe.

Ati “Wa muti ushyirwa kuri moto ugomba kuba wizewe. Hari abo twumvise bashyiramo amazi bakawufungura cyane nk’aho ari uwo kwerekana. Si uwo kwerekana ni uwo kukurinda.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.