Nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 12 rwabaye mu mayobera, Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri yafunzwe / Abaturage bari bagiye kumwica ubwo bamusangaga ari mw’irimbi arimo kuririmba

Polisi y’ahitwa Rufunsa muri Zambia yafunze uwitwa David Mapulande, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Chimusanya ku bw’umutekano we, nyuma y’uko abaturage bamufashe bavuga ko yagize uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri wo mu mwka wa 12 wapfuye mu buryo butangaje.

Ku ya 11 Kanama 2023 ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, Bwana Mapulande ngo yafashwe n’abagore batanu barimo gushaka inkwi,apfukamye ahashyinguye David Tembo ari kuririmba. Aba bagore baramwegereye bamubaza impamvu afite ibintu bisa n’uburozi ari ku mva y’umuhungu.

Nk’uko byatangajwe na Memory Chanda, wari mu bagore bafashe uyu muyobozi w’ikigo ari kuri iyi mva, Bwana Mapulande yagize ubwoba kandi ananirwa gusobanura ibyo yakoraga ku mva y’uwahoze ari umunyeshuri we.

Madamu Chanda yavuze ko mu kwiregura kwe, Bwana Mapulande yavuze ko mu by’ukuri yari ategereje umukunzi we wamutindiye bituma ahitamo kwicara ku mva. Ati: “Tumaze gutangira gusakuza dusaba ubufasha, Bwana Mapulande yadusezeranije kuduha Amakwaca 100 buri umwe ariko turabyanga. Twatangiye kuvuza induru abantu benshi baraza ”.

Umuvugizi wa Polisi muri Zambiya, Rae Hamoonga,yemeje ko ibi byabaye ndetse ko Bwana Mapulande ari mu maboko ya polisi kubera umutekano we kuko abaturage bashakaga kumwica.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.