Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bagihangayikishijwe n’imibiri y’ababo bakoraga mu ruganda rwa Gisakura bakaza kwicwa muri Genocide ariko imibiri yabo bikaba bikekwa ko yaba ikiri muri Nyungwe cyangwa mu mirima y’icyayi.
Bamwe mu barokokeye mu Gisakura, bavuga ko iyo babonye Nyungwe ndetse n’imirima y’icyayi cy’uruganda rwa Gisakura bibuka ababo batamenye irengero ryabo.
Mukarusine Oliva, ubu utuye mu karere ka Muhanga ni umwe muri bo utarashyingura umugabo we wakoraga muri urwo ruganda mu myaka 25 ishize.
Aragira ati “Ngisohoka Nyungwe mpita ntangira kubona abacu. Ikintu cya mbere nasaba kandi duhora dusaba ni uko abantu badufasha bakatwereka aho abacu baguye.”
Uretse gufasha abarokotse genocide bari bafite ababo barukoragamo, ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko bwashyizeho uburyo bwose bushoboka bwo gutanga aya makuru ku waba ayafite wese nk’uko Yves Mungwakuzwe uyobora uru ruganda abivuga.
Ati “Twabonye bumwe mu buryo twakoresha imibiri itaraboneka ikagaragazwa icyambere ni uko abantu bagomba kubohoka, bwaba ari mu buryo bwo kuba Umunyarwanda mwiza ukeneye kubaka igihigu, ariko natwe nk’ubuyobozi bw’uruganda tugiye kubishyiramo ingufu dufate umwanya wo kubiganiraho bihagije kugira ngo icyo kibazo kive munzira abantu bashyingurwe mu cyubahiro. ikindi ni uko twahaye buri wese karibu yaba uwabicisha mu nyandiko agatanga amakuru cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien nawe avuga ko hakiri ibyiringiro ko abantu bazageraho bakabohoka bagatanga amakuru.
Ati “Ntabwo navuga ngo amakuru ntakibonetse kubera ko hari abantu na n’ubu bakiri kuduha amakuru. Tugize Imana twayagenderaho tukamenya ko hakiri abantu bagitabye ahantu runaka tukabakuramo tukabashyingura mu cyubahiro.”
Kugeza ubu hamaze kumenyekana abari abakozi b’uru ruganda 25 bazize Jenoside baguye mu mbago z’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura. Bivugwa ko muri Nyungwe no mu mirima y’icyayi haba harimo imibiri myinshi y’abazize Jenoside itaramenyekana.