OMS irahamagarira ibihugu by’Afurika kugumishaho ingamba zikaze zo kwirinda Coronavirus

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryahamagariye ibihugu by’Afurika kutirara ngo bikureho ingamba zikaze zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, kabone nubwo bimwe na bimwe biri mu ntangiriro zo gukuraho gahunda ya #GumaMuRugo.

Dr. Matshidiso Rebecca Moeti, Umuyobozi wa OMS ishami rya Afurika

Dr. Matshidiso Rebecca Moeti, Umuyobozi wa OMS ishami rya Afurika

Ibihugu byo muri Afurika bimwe byashyizeho gahunda ya guma murugo ikorwa igice, mu bindi ikorwa mu buryo bwuzuye hagamijwe gukumira covid-19.

Mu itangazo ryasohowe na OMS kuwa Kane tariki 30 Mata 2020, yibukije ko ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zigomba gukomeza zigakazwa.

Impamvu nta yindi ngo ni uko zagize akamaro gakomeye, kuko zagabanyije umuvuduko w’ikwirakwira ry’iki cyorezo, ariko nanone bikaba byaragize ingaruka zigaragara ku buzima bw’abaturage nk’uko byavuzwe na Dr. Matshidiso Rebecca Moeti, Umuyobozi wa OMS muri Afurika.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko za Guverinoma nizikuraho burundu ingamba zo kwirinda Coronavirus mu buryo buhutiyeho, bizateza ingaruka zikomeye, bityo ibyagezweho mu kwirinda iki cyorezo bikaba impfabusa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.