Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rirateganya ko mu gihe cy’imvura kigiye kuza (Automne) ubwandu bwa Coronavirus bushobora kwiyongera cyane i Burayi.
Umuyobozi wa OMS ku mugabane w’u Burayi, Hans Kluge, arahamagarira ibihugu by’i Burayi gushyiraho ingamba zikomeye ibi akaba yarabitangarije mu nama yatangiye ku wa mbere tariki 14 Nzeri 2020 yitabiriwe n’ibihugu binyamuryango by’iri shami rya Loni byo kuri uyu mugabane.
Mu byumweru bishize umubare w’abandura Coronavirus i Burayi waragabanutse cyane nko muri Esipanye no mu Bufaransa.
Hans Kluge ukuriye OMS ku mugabane w’i Burayi, avuga ko kimwe no mu kwezi kwa kane, mu kwezi gutaha k’Ukwakira umubare w’abapfa bazize covid-19 na wo uziyongera cyane.
Yongeyeho ko n’ubwo urukingo rurimo gushakishwa n’iyo rwaboneka rutatuma iki cyorezo gicika burundu.
Guhera ku itariki ya 14 Nzeri 2020 mu bihugu bimwe na bimwe nko mu Bwongereza no muri Autriche, hashyizweho ingamba zikaze zirimo kubuza abantu guteranira hamwe barenze 6, usibye nko mu mashuri, mu kazi, ubukwe no mu mihango yo gushyingura.
Ibi biravugwa mu gihe mu Butaliyani amashuri yongeye gufungurwa ariko hashyizweho n’ingamba zizafasha abanyeshuri kwirinda. Ibyumba by’amashuri bishya 5 000 byiyongereye ku byari bisanzwe kugira ngo intera hagati y’umunyeshuri n’undi yubahirizwe, ibindi byumba by’amashuri bigera ku 5 000 byari bisanzwe na byo biragurwa ndetse Leta inasezeranya ko litiro 170,000 by’umuti usukura intoki uzajya utangwa buri cyumweru.