P Fla Capital P yatangije channel ye ya Youtube ari gushyiraho indirimbo ze zose kuva kuza cyera zavugishije benshi / Yashinjwaga kutaboka ku mbuga

Iyo ugiye kuvuga amateka ya Hip Hop mu Rwanda biragoye ko wayatangira cyangwa ngo uyasoze utavuzemo izina P Fla ukomoka inyamirambo wabarizwaga mu itsinda ryari rikomeye ryaje rizana impinduka rya Tuff Gang.

Uyu musore n’umwe mu bazwi ko bahaye ireme injyana ya Hip Hop ndetse akanaba impirimbanyi yayo kuburyo uwayivugaga nabi cyangwa akayica ayikiniramo banashwanaga, aho kenshi yumvikanaga ashwana na bagenzi be bashatse kunyuzamo bakayivanga na Afro Beat.

Uyu muraperi wakunzwe n’abatari bacye yagiye akunda kuvugwaho imyitwarire itari myiza irimo kunywa ibiyobyabwenge bikomeye , gutukana cyane mu ndirimbo byatumaga hari abamwibasira bakanamwima akazi, kutagira gahunda aho utabaga wamushaka ngo umubone kandi wenda harimo amaramuko n’ibindi byinshi.

Mu gihe kuri ubu bitakorohera ko ukora umuziki ngo ukubyarire umusaruro utifashishije imbuga nkoranyambaga zirimo izifasha abahanzi kwamamaza ibikorwa byabo ndetse n’izo bacururizaho , P Fla ndetse na bamwe mu bahanzi bakanyujijeho mu bihe byo hambere bari barasigaye inyuma ariko kuri ubu yazanye impinduka.

Kuri ubu P Fla afite instagram agaragariraho n’ubwo atiyerekanaho umunsi kuwundi , ariko ikiruta byose n’igikorwa cy’ubutwari yakoze kigaragaza ko yahindutse agatangiza shene ye yo ku muyoboro wa Youtube abantu bifashisha bareba indirimbo.

Kuri ubu akaba ari gushyiraho indirimbo ze zose ndetse n’izo yahuriyemo n’abandi aho yahereye kuye yakunzwe cyane yitwa Ntuzankinishe akurikizaho Naguhaye Imbaraga , Ntaruhuka , Akabindi k’umurozi , Imva na Nyirayo ndetse n’izindi nyinshi , kuko ubu shene ye iriho videwo zigera kwi 107 zirimo ibiganiro bicye yakoranye n’abanyamakuru batandukanye izindi zose zikaba indirimbo ze za Audio na Video.

Indirimbo za P Fla zose zizajya zibarizwa kuri shene ye ya Youtube yi P Fla Capital P Official aho bimwe mu biriho byarebwe cyane ari ikiganiro yakoranye na Bac T ndetse na Dj Brianne bigaragaza ko ubu asigaye ari kuri gahunda neza hose asigaye yitabira aho biri ngombwa bitandukanye na mbere yabagaho nta na terefone agira.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.