Padiri Hildebrand Karangwa yanditse igitabo kivuga inkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Padiri Hildebrand Karangwa akaba n’umushakashatsi ku mateka, amaze gusohora igitabo ku ruhare rwa Parmehutu n’abakoloni mu kubiba amacakubiri y’ingengabitekerezo ya Jenoside, yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Igitabo cya Padiri Hildebrand Karangwa cyamaze gusohoka

Igitabo cya Padiri Hildebrand Karangwa cyamaze gusohoka

Ni igitekerezo yanditse nyuma y’uko ku itariki 02 Kamena 2018, CNLG itangaje ko Musenyeri Andereya Perraudin yagize uruhare mu iyandikwa rya Manifesite y’Abahutu yo ku wa 24 Werurwe 1957, bityo akaba yaragize uruhare rukomeye mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Iki gitabo cy’amapaji 331 yacyise ‘PARMEHUTU (1959-1973): IMWE MU NKOMOKO ZA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994.’ Kabgayi na Kayibanda.

Padiri karangwa avuga ko mu bushakashatsi yakoze, yabonye ko Mgr Perraudin yagize uruhare rutaziguye mu mateka ya Parmehutu.

Ntiyigeze afata ikaramu ngo yandike Manifesite y’Abahutu, ariko muri ubu bushakashatsi hagaragaramo uburemere bw’icyo bita ‘contexte’, ni ukuvuga amateka y’ibihe n’ahantu akenshi birusha imbaraga ‘texte’, ni ukuvuga inyandiko nka Manifesite y’Abahutu ubwayo.

Yagize ati “Mgr Perraudin mushyira muri contexte si we wateguye Manifesite y’Abahutu ngo ayandike n’ikaramu, ariko yabikoze mu buryo buziguye, yaje mu buryo bwo kubogamira ku Bahutu yibagirwa Abatutsi, kuba yaremeye ko Parmehutu iganza imyaka 13 ni uburangare n’ubushishozi bukeya”.

Ibi, umushakashatsi Padiri Hildebrand Karangwa abigaragaza ahereye ku byo Musenyeri Perraudin ubwe yanditse muri 2003, aho avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 nta kidasanzwe kirimo, ndetse n’aho yigeze kuvuga ati “je condamne mais je comprends”.

Mu gitabo cye yanditse icyo gihe muri 2003, Musenyeri Perraudin yongeraho ko ari imikorere y’abirabura, bikerekana ko na mbere hose yari afite imyumvire ya gikoloni.

Iki gitabo kigizwe n’ibice bibiri. Mu gice cya mbere, umushakashatsi yerekana amavu n’amavuko ya Parmehutu n’uruhare rw’abakoloni mu macakubiri.

Mu gice cya kabiri, akibanda ku ruhare rwa ba Musenyeri Classe na Perraudin, umwe abogamira ku Batutsi undi ku Bahutu, birengagije imibereho n’imibanire nyayo y’Abanyarwanda.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.