Padiri n’umukobwa wamushinje kumusambanya bakiriye bate ibisubizo bya DNA?

Mu gihe ibisubizo bya DNA byamaze kugaragaza ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Léonard atari we se w’umwana nk’uko yabishinjwaga, Kigali Today yegereye abarebwa n’icyo kibazo bombi mu rwego rwo kumenya uko bakiriye ibisubizo bya DNA.


Ibisubizo bya DNA kuri iki kibazo byaje bigaragaza ko Padiri Dukuzumuremyi atari we se w’umwana yashinjwaga.

Padiri Dukuzumuremyi wahoze akorera ubutumwa muri Paruwasi Gatolika ya Mbogo mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Gakenke, ku itariki 11 Gicurasi 2020, akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 akanamutera inda.

Nyuma y’uko atawe muri yombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Gakenke rwaburanishije Padiri mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa, ahanishwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ni icyemezo Padiri atishimiye ahita ajuririra Urukiko rwisumbuye rwa Musanze, aho nyuma yo kumva ubwiregure bwe ku byaha yashinjwaga mu rubanza rw’ubujurire rwasomwe ku itariki 15 Kamena 2020, ibyo birego byose byateshejwe agaciro nyuma y’ubushishozi bw’Ubucamanza, Urukiko rutegeka ko Padiri Dukuzumuremyi ahita arekurwa aho yasabwe kujya yitaba urukiko mu minsi yagenwe.

Nyuma y’uko Padiri arekuwe, ikimenyetso kimwe cyari gisigaye ni ugupima utunyangingo (DNA) twa Padiri n’utw’umwana wari utegereje kuvuka kugira ngo hamenyekane ukuri kuri icyo kibazo.

Nyuma y’uko umwana w’umukobwa avutse, hapimwe DNA, ibisubizo bigaragaza ko Padiri atari we se w’umwana, nk’uko Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ni byo koko twamenye ko igisubizo cya DNA cyagaragaje ko Padiri Dukuzumuremyi atari we se w’umwana, ubwo ibizakurikiraho muzabimenyeshwa”.

Padiri yakiriye ate icyo gisubizo cya DNA?

Padiri Dukuzumuremyi yirinze kugira byinshi abivugaho, avuga ko ibisobanuro byose mu bibazo bye yabihariye Umwunganira mu by’amategeko.

Icyitegetse Godelieve, umwe mu bunganira Padiri muri urwo rubanza, agaragaza uburyo yakiriye iyo nkuru.

Ati “Ni inkuru nziza kuri njye umwunganizi wa Padiri ukekwa, ni n’inkuru nziza k’ukekwa. Buriya ibimenyetso byatanzwe mbere byose wabonaga nta kuri bifite, ari ibimenyetso bishingiye ku guhuzagurika no gupfundapfundika, ariko iyi DNA ni ikimenyetso cya Kamarampaka, ubu rero biradushimishije tubonye intwaro ikomeye yo guhinyuza ikinyoma”.

Yavuze ko ibyashinjwe Padiri byamukomerekeje mu buryo ndengakamere, kuko ngo byamusize icyasha kandi ari umuntu ufite imbaga y’abantu ashinzwe gutoza urugero rwiza.

Icyitegetse yongeyeho ati “Ni igipimo ndengakamere cy’agahinda, kuba uri Intore y’Imana uhagarariye rubanda, bakagushinja icyaha nka kiriya, bakagushinja uwo ushinzwe ukwiye kurengera, ni ibintu byamukomerekeje, ndumva ari indengakamere. Iyo nza kuba ndi we, byari kuba birenze biri ku gipimo cya 110/100”.

Ababyeyi b’umwana ushinja Padiri na bo hari icyo babivuzeho

Mu gushaka kumenya icyo ababyeyi b’uwo mwana ushinja Padiri kumusambanya no kumutera inda babivugaho, Kigali Today yabegereye aho batuye muri Santarali ya Buheta Paruwasi ya Mbogo iherereye mu murenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke, bemeza ko nta pfunwe bibateye imbere ya Padiri kuko batigeze bamushinja ibyaha umwana wabo yamureze.

Ntuyimana Celestin se w’uwo mwana yatangaje ko uwo mwana ari we wifatiye umwanzuro wo kujya kurega Padiri, ngo ntibigeze bamenya ko hari ikibazo afitanye na Padiri, gusa ngo bafata Padiri Dukuzumuremyi nk’umuntu usanzwe abagira inama nziza nk’abandi bakirisitu bose ashinzwe.

Yavuze ko yatunguwe no kumva ko Padiri bamufunze biturutse ku mukobwa we, ni ho ahera avuga ko kugeza ubu adatekanye.

Ati “Umwana yari yaragize ikibazo mu mwaka ushize akuramo inda, nkimara kumenya ko atwite inda ya kabiri yagiye kwa muganga baramugumana sinabona uko muganiriza ngo menye ngo ni nde wamuhohoteye”.

Arongera ati “Naje gutungurwa no kumva ngo RIB yafunze Padiri kubera umukobwa wanjye, na n’ubu uwo mwana ntacyo ndabimubazaho naguye mu kantu. Bamwe banshinja kugira uburangare bwo kudatanga amakuru ariko sinari gutanga amakuru ntazi.”

Ati “Kurega Padiri nta ruhare namba nigeze mbigiramo, ariko se nari kubigiramo uruhare nte ko uwo munsi Padiri afatwa natwe badutumyeho turitaba n’umugore turegwa kuba twaracuruje umwana kuri Padiri bikadutungura, murumva twari kugira uruhare mu kumurega gute? twaguye mu kantu, nta kintu na kimwe dupfa na Padiri”.

Uwo mubyeyi avuga ko rimwe uwo mwana yigeze kunanirana yikura mu ishuri, ababyeyi be bamujyana kwa Padiri ngo abafashe kumucyaha.

Ati “Umwana twigeze kumujyana kwa Padiri yabaye akarara yataye ishuri, bwari uburyo bw’igitsure tuvuga tuti ni tumuregera Padiri wenda arahinduka. Hari n’ubwo yajyaga i Kigali tutabishaka urumva rero ko tutamenya aho yagiye akorera ayo mafuti”.

Uwo mubyeyi aravuga ko yiteguye gusaba Padiri imbabazi mu gihe icyaha aregwa cyaba kitamuhamye kuko asanga ntacyo bapfa.

Ati “Iyaba abantu bose babashaga kubona urengana byafasha buri wese korohera undi, no mu rubanza ibi nkubwiye ni byo navuze sinigeze nshinja Padiri, n’ubu mpuye na Padiri reka nkubwize ukuri, nta gihunga nagira sinamwikanga, erega ni umubyeyi wize Iyobokamana akwiye kwihanganira umusaraba, kandi ndamuzi nta kibazo yangiraho, gusa ntabwo nakumbwira ngo ndishimye cyangwa ndababaye kubera ko ngitegereje ngo bazampa ikihe gisubizo cy’uriya mwana, menye ngo ni uwa nde.”

Gusa ngo ikibazo bafite ni icy’abakirisitu bakomeje kubaha akato babashinja ubugome bakoreye Padiri, ubu we n’umuryango we bakaba bafite ipfunwe ryo kujya mu Misa.

Kigali Today kandi yaganiriye n’uwo mwana ushinja Padiri ku musambanya avuga ko yatunguwe no kumva ko DNA yagaragaje ko umwana atari uwa Padiri kandi we azi neza ko ari uwe.

Yagize ati “Nanjye birantangaza impamvu batambwira icyo gisubizo nakomeje kubyumva ahandi bavuga ko umwana atari uwa Padiri kandi njye nzi neza ko ari uwe bingora kubyakira”.

Uwo mukobwa yakomeje kugaragaza impungenge z’abashaka ibimenyetso ku byaha ashinja Padiri, aho ngo yatunguwe no kumva bavuga ko Padiri adasiramuye kandi we abizi neza ko asiramuye.

Ati “N’ubu nabisubiramo, Padiri arasiramuye, abavuze ko adasiramuye nyine ni abantu none se uwagiye kureba ko adasiramuye si umuntu, none se hari Kamera yabifashe ngo ibigaragaze?
N’ibi byo gupima umwana na se byakozwe n’abantu, sinumva abavuga ko ibisubizo byagaragaje ko umwana atari uwa Padiri kandi njye nzi neza ko ari uwe”.

Abakirisitu ngo bagiye kwinginga Musenyeri abagarurire Padiri wabo

Kigali Today kandi yanyarukiye muri Paruwasi ya Mbogo mu rwego rwo kumenya icyo Abakirisitu batekereza ku byabaye ku mupadiri wabo, bemeza ko bishimiye kumva ko ibimenyetso bikomeje gushinjura Umupadiri wabo, basaba ko bamugarura agakomeza kubigisha ijambo ry’Imana.

Umwe muri bo witwa Dukuzemariya Béâtrice yagize ati “Imana ishimwe Padiri wacu akomeje gutsinda, Padiri wacu yararenganye yaguye mu bintu atazi, bamwe muri twe twari twaguye muri koma. Padiri wacu bamugaruye twabyakira neza, turinginga Musenyeri amutugarurire ni Umupadiri w’intangarugero”.

Uwitwa Mukamunana Pacifique we ati “Agahinda kari karatwishe ni ibintu twabonye biza, twumva ngo bamufunze. Ni Umupadiri mwiza cyane utwigisha tugafashwa agatanga ingero nziza, nta kintu kibi twamubonagaho ahubwo bamugarure kuko ni Umupadiri ukunda Abakirisitu. Iyo mu miryango twahuraga n’ibibazo twaramwegeraga akatwunga. Twumvise ko ibisubizo bimurenganura byaje ubu turi kubyina, n’ubu tuvugana turi mu nzira tujya mu Misa gushimira Imana twahise tubona ko Imana itadutereranye”.

Umuyobozi wa Santarali ya Buheta uwo mukobwa urega Padiri atuyemo, avuga ko batunguwe no kumva ko Padiri bamufunze kandi bamubonamo ubunyangamugayo, avuga ko kuba ababyeyi be barajyaga kumuhanisha kwa Padiri ari byo byaba Nyirabayazana wo kubeshyera Padiri.

Ati “Padiri wacu bamutugaruriye byarushaho kuba byiza kuko ntacyo twamunganya ashyikirana n’Abakirisitu, ajya gutanga umugisha mu ngo, ni wa muntu udashobora kujya mu byaha nk’ibyo bamurega, ndakeka ko icyatumye uriya mukobwa afungisha Padiri ari uko ababyeyi be hari ubwo bajyaga kumuregera Padiri akaba yamushyiraho igitsure”.

Icyitegetse, Umwunganizi wa Padiri avuga ku kigiye gukurikira ibisubizo bya DNA, yagize ati “Ubu ntiturabona ubutabera busesuye dutegereje umwanzuro ufatwa n’urwego rumukurikiranye, urwego rumukurikiranye ni Ubushinjacyaha, ubwo ikimenyetso kindi cyari gisigaye kibonetse dutegereje ubutabera ko bashyingura dosiye, cyangwa niba babona hari ibindi bimenyetso bakabiregera urukiko ariko dosiye ikarangira umuntu akabona ubutabera, agatuza no mu mutima”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.