Papa Francis yanze ko abagabo bubatse baba Abapadiri

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yangiye abagabo bafite abagore mu gace ka Amazonie ko muri Amerika y’Amajyepfo kuba Abapadiri.

Papa Francis yanze gushyigikira umwanzuro wari watowe wemerera abagabo bo muri Amazonie kuba Abapadiri (Ifoto: Internet)

Papa Francis yanze gushyigikira umwanzuro wari watowe wemerera abagabo bo muri Amazonie kuba Abapadiri (Ifoto: Internet)

Ibibazo by’umubare muto w’Abapadiri n’imiterere mibi ya tumwe mu duce twa Amazonie bituma hari abakirisitu gatolika benshi batabona umupadiri wo kubasomera misa buri cyumweru.

Inama ya ba Musenyeri izwi nka Sinodi gatolika ya 2019 yateraniye i Vatikani kuva tariki 06 kugeza ku ya 27 Ukwakira 2019, igizwe na ba musenyeri 184, yari yafashe umwanzuro uvuga ko abagabo bafite ingo zihamye kandi b’inyangamugayo bubashywe muri sosiyete kandi bitangira Kiliziya bashobora kugirwa Abapadiri nyuma yo guhabwa amasomo atangirwa mu iseminari kugira ngo babashe kuzuza inshingano z’Abapadiri.

Uyu mwanzuro wa 111 watowe ku bwiganze bw’amajwi 113 ku majwi 43 y’abatarawushyigikiye. Abatoye uwo mwanzuro basigaye bategereje ko Papa Francis ashyira umukono ku nyandiko ikubiyemo imyanzuro yafatiwe muri iyi Sinodi, hanyuma abagabo bafite abagore mu gace ka Amazonie batangira kugirwa abapadiri.

Agace ka Amazonie gakora ku bihugu bya Amerika y’Amajyepfo ukuyemo ibihugu bya Argentine na Chile.

Imibare igaragaza ko 85% by’uturere tugize Amazonie tutabasha gusomerwa misa buri cyumweru kubera ubuke bw’abapadiri. Muri utwo duce ngo hari ababona umupadiri rimwe mu mwaka.

Papa Francis yanze ko abagabo bo muri Amazonie bafite abagore bakora akazi nk’Abapadiri, kuko byahungabanya amahame y’igihe kirekire Kiliziya gatolika iganderaho y’uko uwihaye Imana atemerewe gushyingiranwa n’umugabo cyangwa umugore mu gihe akiri muri izo nshingano.

Inkuru bijyanye:

Abagabo bafite abagore bashobora kuba bagiye kugirwa Abapadiri

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.