Papa Francis yasomye ibirenge by’abayobozi bahanganye muri Sudani y’Amajyepfo

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yagaragaje uwkicisha bugufi kudasanzwe ubwo yapfukamaga agasoma ibirenge bya Perezida Salva Kiir na Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.


Yabikoze ubwo basozaga umwiherero w’iminsi ibiri waberaga i Vatican, mu rwego rwo kubashishikariza kwirinda gusubira mu ntambara, ahubwo bagakomeza inzira batangiye yo gushaka amahoro arambye y’icyo gihugu.

Inkuru yanditswe na Dailymail ivuga ko abari aho batangajwe no kubona Papa Francis w’imyaka 82 y’amavuko, usanzwe ufite n’ikibazo cy’uburwayi mu kuguru, asaba abantu kumufasha gupfukama agasoma inkweto z’abo bayobozi bo muri Sudani y’Amajyepfo, agasoma n’iz’abandi batandukanye bari muri icyo cyumba.

Papa asanzwe akora umuhango wo koza ibirenge imfungwa ku wa kane mutagatifu. Icyakora bibaye inshuro ya mbere akora igikorwa nk’icyo cyo kwicisha bugufi imbere y’abanyepolitiki.



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.