AMAFOTO: Pastor Ezra Mpyisi umunyarwanda umaze imyaka 100 kw’isi yatanze impanuro zikomeye kw’isabukuru ye!

Mu mwaka 1922 nibwo uyu musaza wuje ubuhanga yageze ku Isi, kuri ubu arizihiza imyaka ijana. Aya ni amahirwe atabonwa na benshi ariko we yayagezeho ndetse agifite imbaraga. Pasiteri Ezra Mpyisi yagaragaje ko abakwirakwiza imvugo y’uko nta myaka ijana bibeshya cyane, kuko kuba yarayujuje bihinyuza ibyo bavuga.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo umuryango we wamuteguriraga ibirori byo kwizihiza imyaka ijana amaze avutse, no kumushimira uruhare rwe mu kubaka igihugu no gusana imitima ya benshi.

Ibi birori byateguwe n’abana ba Pasiteri Mpyisi afatanyije n’umunyamakuru Uwiringiyimana Patience, usanzwe ukurikirana ibikorwa by’itumanaho bye.

Muri ibi birori hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana filimi mbarankuru y’ibyaranze ubuzima bw’uyu musaza bwagarutsweho n’inshuti, abavandimwe n’ababanye nawe.

Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ko iki gikorwa cyamutunguye, gusa icyo yifuza ari uko abamukoreye umunsi nk’uyu bakwiye kuzabana mu Isi nshya.

Agira ati “Byandenze, byarenze gutekereza kwanjye nabuze uko nabiterura ngo mbivuge. Ni ikintu ntari niteze, abana ntibigeze bambwira none muma Saa Tanu nibwo umwe yambwiye ngo turagukorera isabukuru mu masaha y’umugoroba.”

Yakomeje abashimira gusa avuga ko kumenya Imana aribyo bizahesha agaciro ibyo bamukoreye uyu munsi.

Ati “Ibintu mwankoreye birenze uruvugiro niba tutazabana mu Isi nshya igiye kuremwa vuba aha bidatinze. Ibimenyetso bisura Isi byose biragaragara. Imana igiye kuza ireme Isi nshya ibya mbere ntibizibukwa.”

“None icyo uyu munsi mukuru umaze ni iki, niba mutazambona mu Isi nshya cyangwa ngo njye mbabone yo n’ibintu mwankoreye? Nakwicwa n’umubararo mbabuzeyo ariko ngo ibya mbere ntibizibukwa, ntibizanatekerezwa. Niba ntazakubonayo cyangwa umboneyo ibi mwakoze ni ubusa.”

Mpyisi yemeza ko mu myaka ijana yabayeho nta kintu atabonye haba ibyiza n’ibibi, ariko ngo icyamubashishije kugera kuri ibi ni ukumenya Imana.

Ati “Icyo nababwira kugira ngo mare imyaka ijana nabonye ibintu byinshi ibyiza, ibibi, ibyaha, ubugome, ubwicanyi, ubukwe n’ibirori. Igisaye ni ugupfa ibindi byose narabibonye.”

Yakomeje agira ati“Ndibaza nti ko ibintu byose nabibonye nakwipfiriye nkaruhuka, ni ikindi cyaza cyaba gisa n’ibyo nabonye. Ibyo twita imigisha n’imivumo byose byangezeho. Reka mbambwire bavandimwe namwe bana banjye iyo utazi Imana iyo ariyo uri ubusa bw’ubusa, kuko nabonye ibihambaye byabaye biteye ubwoba, biragenda biribagirana.”

Imyaka ijana irashoboka

Mu minsi ishize hagiye humvikana imvugo yavugwagwa n’urubyiruko bavuga ko ‘Nta myaka ijana’, Mpyisi nk’umwe uyimaze yavuze ko abavuga iyi mvugo bavuga ubusa.

Ati “Abavuga ko nta myaka ijana bahindutse zeru kandi bivugwa n’urubyiruko kuko mwihanurira nabi, uti reka da ntabwo nzagera ku myaka ijana kuki nayigezeho sha!”

Yakomeje agira ati “Urubyiruko inama nabaha emera ko uri intumbi wemere kuzurwa no kwigishwa Bibiliya, ngicyo igisubizo ku rubyiruko no kubasaza. Iyo niyo naguha njyewe ugize imyaka ijana. Intsinzi ni Bibiliya.”

Mpyisi Gerard, umuhungu wa Pasiteri Mpyisi yavuze ko bafite byinshi bazibukiraho umubyeyi wabo gusa icyo batazibagirwa ari urukundo yakundaga umufasha we n’abana be.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.