Pastor Theogene yapfuye yari azaniye umugore we abashyitsi ndetse n’ikintu akunda cyane! Byari amarira n’agahinda kenshi bamushyingura (Reba Amafoto)

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2023, nibwo habaye umuhango wo gushyingura Pasiteri Théogène Niyonshuti uherutse kwitaba Imana, azize impanuka yakoreye muri Uganda ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023.

Mu buhamya bwatanzwe n’umugore wa nyakwigendera Théogène Niyonshuti, ari we Uwanyana Asia, yavuze ko amagambo baherukaga kuvugana n’umugabo we yari ayo kumubwira ko amuzaniye abashyitsi, kandi nabo ko bamuzaniye ibintu akunda.

Yagize ati “Bagaruka mu nzira twaravuganye kuri telefone ambwira ko abo bashyitsi banzaniye ikintu nkunda, ngiye kumva arambwira ngo kandi nawe urakizi, nuko numva arambwiye ngo ni amafi kuko yari azi ko nyakunda”.

Uwanyana yongeye guhamagara telefone yitabwe n’umuntu utavuga Ikinyarwanda neza, amubwira ko bapfuye, yumvise atanyuzwe niko guhamagara telefone y’undi musore wari kumwe na Pasiteri Niyonshuti ntiyitaba, ahita afata icyemezo cyo kujya muri Uganda kureba.Agezeyo n’abo bari kumwe basanze inkuru ari impamo, bamaze gushiramo umwuka.

Ati “Ubuyozi bwa Uganda ndetse n’u Rwanda bufatanyije, badufashije gukuramo umurambo we ndetse n’undi Munyarwanda bari kumwe wari umeze nabi cyane, Ntezimana Donat, ubu na we wamaze kwitaba Imana, tubageza mu Rwanda”.

Mu marira menshi n’amarangamutima, Uwanyana yananiwe kwihangana, ajya guhobera ifoto y’uwari umugabo we avuga amagambo yuje urukundo, ko azamukumbura.

Itorero ADEPR ryagarutse ku mirimo myiza yaranze Pasiteri Théogène Niyonshuti, yo gukorera Imana ndetse agafasha na Leta kwigisha urubyiruko kuva mu bikorwa byo kunywa ibiyobobyabwenge, yifashishije urugero rw’imibereho yanyuzemo mibi y’ubwo buzima akaza guhinduka.

Ibindi bikorwa byagarutsweho byamuranze ni uburyo yumviraga, akarangwa no guca bugufi ndetse no kwita ku babaye.

Mu kumuherekeza mu cyubahiro, hatanzwe amasezerano yo kuzita ku muryango we asize ugizwe n’umugore n’abana bane, ndetse no ku bandi bantu yareraga hakaba harimo nabo yarihiraga amafaranga y’ishuri, haba mu yabanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza.

Umuhango wo kumushyingura wabanjirijwe n’ijoro ryo kumutaramira ryitabiriwe n’imbaga y’abatu batandukanye, barimo ababanye na we mu buzima bubi atarahindura amateka ngo akizwe, abayobozi b’amatorero atandukanye mu Rwanda, ndetse n’abakirisitu cyane abo mu itorero ADEPR.

Nyuma yo gushyingura Pasiteri Théogène Niyonshuti, hazakurikiraho imihango yo guherekeza Ntezimana Donat tariki 29 Kamena 2023, na we waguye muri iyo mpanuka, bikazabera mu Karere ka Gicumbi ku irimbi rya Nyamabuye.

 

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.