Patty Hernandez afite abana 15,ubu atwite uwa 16 ku myaka 38 gusa

Hari n’ubwo umwana aba ari umwe akananiza umubyeyi we cyangwa se umurera, noneho wakwibaza umuntu ufite abana cumi na batanu(15), yitegura n’uwa cumi na batandatu (16).


Ubwo buzima ni bwo umubyeyi witwa Patty Hernandez ufite imyaka 38 y’amavuko n’umugabo we Carlos ufite imyaka 37 babayemo mu nzu y’ibyumba bitanu, ahitwa i Charlotte, muri Carolina y’Amajyaruguru muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ni umuryango ufite abana cumi na batanu kandi amazina yabo bose atangirwa n’inyuguti ya ‘C’ kuko ari ko ababyeyi babo babyifuje. Ubu bakaba bemeza ko bategereje umwana wabo wa cumi na gatandatu kuko ubu Patty atwite.

Uwo mubyeyi ubu ufite abana 15 avuga ko atigeze atekereza ko azagira umuryango munini gutyo, ariko nubwo atabitekerezaga, ngo nta buryo bwo kuboneza urubyaro na bumwe akoresha, kuko ngo akunda gutwita,no kuba amaze imyaka irenga icumi, nta mwaka yirenza adafite umwana mu nda.

Uru ni urutonde rw’amazina b’uwo muryango hari Carlos Jr ufite imyaka 12, Christopher ufite imyaka 11, Carla ufite imyaka 9, Caitlyn ufite imyaka 9, Cristian ufite imyaka 8, Celeste ufite imyaka 7, Cristina ufite 6, Calvin ufite imyaka 5, Catherine ufite imyaka 5, Carol ufite imyaka 4, Caleb ufite imyaka 3, Caroline ufite imyaka 3, Camilla ufite imyaka 2, ndetse na Charlie na Crystal ufite umwaka umwe.

Abo bana bose bitwa amazina atangirwa n’inyuguti ya ‘C’ kubera ko n’izina rya Se ritangirwa n’inyuguti ya ‘C’ Carlos. Uwo muryango urateganya ko uzibaruka undi mwana w’umukobwa mu kwezi kwa Gicurasi 2021, na we kandi ngo agomba kuzitwa izina ritangirwa n’inyuguti ya ‘C’.


Impamvu kuri uru rutonde rw’abana 15 b’Umuryango wa Patty na Carlos hagaragaraho abanganya imyaka, ni uko harimo abavutse ari impanga, kuko amaze kuzibyara inshuro eshatu. Ni ukuvuga ko batandatu mu bana be 15, bavutse ari impanga.

Patty yagize ati, “Abantu usanga bahora bambaza ngo “ abo bose ni abawe?”, buri muntu yishimira umubare w’abana mfite na cyane ko ndi umuntu muto. Sinigeze ntekereza ko nagira abana benshi gutya”.

Patty na Carlos nta buryo na bumwe bwo kuboneza urubyaro bakoresha, ibintu byose ngo babiharira Imana. Gusa ngo iyo hajemo uruhinja bisa n’ibigoye gato.

Patty yagize ati, “Abana bahora barira, kandi ngomba kubitaho, ni umugisha kuri twe turawishimira. Ibintu byose twabihariye Imana, ubwo rero icyo Imana ishatse kuduha turacyishimira, ntitujya twitabira ibyo kuboneza urubyaro, n’ubivuze iwacu twumva ari nk’ibisazi.”

Uwo muryango, ukunda kugira abana benshi, ku buryo ukoresha Amadolari 500 mu cyumweru, yo guhaha imboga na ‘diapers’.Ubu ngo bafite na gahunda yo kugura imodoka nshya ifite imyanya 16.

Nubwo hari abantu batinya kugira abana benshi bavuga ko barushya, Patty we avuga yishimira gutwita no kugira abana benshi. Yagize ati, “Iyo ntwite mba numva nishimye, batanadatu mu bana mfite ni impanga. Iyo hashize amezi mbyaye, akenshi mba ntwite na none”.

Patty yongeraho ko kugira abana benshi bituma umuntu agira akazi kenshi mu rugo, ariko we ubu ngo yatangiye gutoza abana bakuru kugira ibyo bakora mu rugo na bo.

Yagize ati, “ Nk’ubu mfite ibihumbi by’imyenda byo kumesa, ubwo bifata nk’amasaha atanu yo kumesa nka buri nyuma y’iminsi ibiri”.

“Iyo abana bakina usanga basize ibikinisho aho bakinira, bigasaba ko nza inyuma yabo ntunganya, ngerageza kubaha gahunda bagenderaho ku munsi kugira ngo na bo ubwabo bajye bamenya gusukura aho bakiniye. Kandi bagenda bamenya kwifasha, ubu umukuru amaze kumenya uko yakwitegurira ifunguro rimwe na rimwe, ariko muri rusange ni njye uteka”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.